‘Intercultural Concert’ ni igitaramo ngarukamwaka cyatangijwe n’umuryango w’abanyarwanda baba mu mu mujyi wa Munich mu Budage. Ni ku nshuro ya kane kibaye. Icy’uyu mwaka cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, kibera mu gace ka Gasteig ko mu Mujyi wa Munich. Gihuza abana n’urubyiruko ndetse n’ababyeyi babo.
Josee Uwamahirwe-Korus uba mu Budage uririmba injyana Nyarwanda niwe wari umuhanzi mukuru wasusurukije abitabiriye iki gitaramo. Babo na Charmant nabo ni bamwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo ndetse bishimirwa n’abana bagenzi babo.
Providence Tuyisabe ukuriye ‘Rwandan Community in Munich’ yatangarije inyarwanda.com ko intego y’ibitaramo nk’ibi ari ugufasha abana kumenya muzika n’ibigendanye nayo.
Ati “ Intego nyamukuru ni ugufasha abana bacu gukomeza kwihatira amasomo yo kwiga umuziki ari ukuririmba, kubyina cyangwa kwiga gucurangisha ibyuma by’ingeri zose mu gihe umwana abishoboye kandi yumva abikunda. “
Providence Tuyisabe yongeyeho ko bagitangira ababyeyi batiyumvishaga ko abana babo bashobora kujya imbere y’imbaga bakagaragaza impano ariko ubu ngo bamaze kubikunda cyane kuburyo iyo igitaramo kirangiye, ababyeyi batangira gutegura abana babo uburyo bazitwara mu kindi cy’umwaka ukurikiyeho.
‘Intercultural Concert’ ibera mu gace ka ‘Gasteig’. Providence Tuyisabe yavuze ko impamvu bahisemo ko ariho habera ibi bitaramo ari uko hafite ibyumba n’ibikoresho byabugenewe ndetse n’abatekinisiye babimenyereye.
Umwaka utaha bazizihiza isabukuru y’imyaka 5…Babo na Charmant ni imbuto zashibukiye muri iki gikorwa
Providence Tuyisabe avuga ko bishimira ko ubu bafashwa n’umujyi wa Munich mu gutegura ‘Intercultural Concert’. Kubwe avuga ko impamvu babafasha ari uko abashinzwe umuco mu butegetsi mu Mujyi wa Munich baha agaciro igikorwa batangije . Muri 2017 ngo nibwo bazizihiza isabukuru y’imyaka 5.
Providence Tuyisabe ati « Tuzizihiza imyaka itanu tumaze dutangiye duha kandi dushakira abana bacu urubuga rwo kwerekana ubuhanga bafite ari mu kuririmba, kubyina cyangwa gucuranga ibyuma bitandukanye nka gitari, Clarinet, umwirongi, Clavier, Violin, ingoma, n’ibindi. »
Kuva aho batangiriye kugeza ubu, Providence avuga ko bamaze kubona abana n’urubyiruko bamaze kumenyera gucuranga, kuririmba no kubyina. Muri abo harimo Barbara Teta( Babo), Charmant, Sandra, Simone, Cedric, Janice, Sylvie, Laetitia, Naomin’abandi.
Josee Uwamahirwe-Korus niwe wari umuhanzi mukuru
Babo ni umwe mu bashimishije abitabiriye iki gitaramo
Charmant aririmba
Abana bahabwa umwanya bakagaragaza impano bafite
Ni igitaramo cyitabirwa n'ingeri zitandukanye