Christopher agiye gutaramira muri Mundi Center nyuma yo gusubika igitaramo muri Uganda

Imyidagaduro - 18/06/2026 6:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Christopher agiye gutaramira muri Mundi Center nyuma yo gusubika igitaramo muri Uganda

Umuhanzi w’umunyarwanda Christopher Muneza yatangaje ko azitabira iserukiramuco rikomeye rya muzika ryitwa Tunataka Ku Enjoy riteganyijwe kubera mu mujyi wa Kigali.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Christopher yabajije abakunzi be ati: "Kigali, muriteguye?". Yavuze kandi ko yishimiye kuzafatanya n’abahanzi batandukanye bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ndetse asaba abakunzi ba muzika kuzitabira ari benshi.

Iri serukiramuco rizabera muri Mundi Center, aho abazaryitabira bazataramirwa n’abahanzi batandukanye. Rizaba tariki ya 25 na 26 Nyakanga 2026. Christopher agiye gutaramira muri Mundi Center nyuma yo gusubika igitaramo yari afite muri Uganda kubera ingamba zafashwe zijyanye n’icyorezo cya Ebola.

Ibi bibaye nyuma y’aho uyu muhanzi aherutse gushyira hanze album yise H2O, iriho indirimbo icyenda. Muneza Christopher azwi mu ndirimbo zirimo "Nibido", "Mi Casa", "Volé" n’izindi nyinshi zakunzwe cyane n’abakunzi ba muzika nyarwanda.

Muneza Christopher agiye gutaramira muri Mundi Center nyuma yo gusubika igitaramo muri Uganda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...