Muri Gashyantare uyu mwaka, umuhanzi Mulix nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise "By my side" yari igenewe abakundana cyane ko yagiye hanze mu minsi abakundana biteguraga kwizihiza umunsi wabo w'abakundana {St Valentin}.
Iyi ndirimbo "By my side" yagiye hanze nyuma y'uko yari aheruka gushyira hanze indirimbo "Stress free" akaba ari nayo ya mbere yamwinjije mu muziki, abantu bagahera ko bakamumenya hirya no hino mu gihugu.
Mulix watangaje ko intego ye nyamukuru ari ugukorera mu ngata mukuru we TMC watanze ibyishimo mu gihe kirekire, kuri ubu yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Zimbela" yakoreye muri Hybrid Music ya Prince Kiiiz.
Mulix aririmbira umukobwa avuga ko ari we wenyine akunda gusa, kandi ko atamufite atabaho ndetse ko ariwe mpamvu y'ibyo akora byose. Mu mashusho yayo, Mulix yakoreshejemo General Benda na Shakira Kay bagezweho cyane mu kubyina bakaba banakundana.

Mulix yashyize hanze indirimbo ya gatatu yise "Zembela"
Reba amashusho y'indirimbo "Zembela" yashyize hanze