Mukura VS yerekanye ko ikibazo cy'amatara ku mukino wayo na Rayon Sports ari impanuka

Imikino - 16/04/2025 2:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Mukura VS yerekanye ko ikibazo cy'amatara ku mukino wayo na Rayon Sports ari impanuka

Ikipe ya Mukura VS yerekanye ko kuba harabaye ikibazo cy'amatara ku mukino wayo na Rayon Sports ari impanuka nta ruhare yabigizemo.

Kimwe mu bintu bikomeje kugarukwaho n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, ni ikibazo cyabaye ejo mu mukino wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro Mukura VS yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Uyu mukino wahagaritswe ugeze ku munota wa 27 bitewe n'ikibazo cy'amatara yarimo aratanga urumuri rucye.

Bamwe bari kwerekana ko Mukura VS yari yakiriye igomba guterwa mpaga ariko iyi kipe yandikiye FERWAFA iyisobanurira uko ikibazo cyose cyagenze ndetse ko nta ruhare yabigizemo ahubwo ko ari impanuka.

Muri iyi baruwa iyi kipe yavuze ko Minisiteri ya Siporo ariyo igena umukozi ushinzwe gukoresha no gukurikirana ibijyanye na moteri naho ikipe yo ikarebwa n'ibijyanye no kugura ibicanwa nkenerwa kandi ikaba yarabikoze.

Mukura VS yerekanye ko atari ubwa mbere yari yakiriye umukino wayo kuri Stade mpuzamahanga ya Huye hari bukenerwe gucana amatara kandi bikagenda neza.

Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye yavuze ko nyuma yuko habaye ikibazo cy'urumuri rucye, umukozi wa Minisiteri ya Siporo n'abashinzwe amashanyarazi mu karere bagerageje kureba aho ikibazo  kiri bagasanga hari ibyangiritse ndetse ko ikipe atariyo yabigizemo uruhare ahubwo ari impanuka.

Yagize iti: "Abashinzwe amashanyarazi mu Karere ka Huye n' umukozi wa Minisiteri ya Siporo bakomeje gushaka aho ikibazo kiri ndese baza no kubona ko hari ibyangiritse hagati mu mukino nkuko bigaragazwa na raporo bakoze nyuma y'isuzuma iri kumugereka w'iyi baruwa.

Tuboneyeho kubasaba ko mwasuzuma mukanasesengura icyateye iyi mpanuka y'izima ry'amatara cyane ko nta ruhare Mukura victory sports yabigizema ari impanuka".

FERWAFA yavuze ko ko raporo kuri iki kibazo yashyikirijwe Komisiyo ishinzwe amarushanwa ndetse ko umwanzuro uzatangazwa vuba.

Mukura VS yandikiye FERWAFA ku kibazo cy'amatara cyabaye ku mukino wayo na Rayon Sports


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...