Mukura VS iteganya gukoresha Miliyoni 400 Frw yashyizeho uburyo abafana bayo bazajya bayishyigikiramo

Imikino - 31/08/2025 2:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Mukura VS iteganya gukoresha Miliyoni 400 Frw  yashyizeho uburyo abafana bayo bazajya bayishyigikiramo

Ikipe ya Mukura VS iteganya kuzakoresha ingengo y’Imari ya Miliyoni 400 z’Amanyarwanda mu mwaka utaha w’imikino yashyizeho uburyo abakunzi bayo bazajya bayishyigikira buri mu byiciro bitanu.

Kuri iki Cyumweru kuri  Light House Hotel nibwo habaye Inama y’Inteko Rusange y’ikipe ya Mukura VS. Muri iyi Nama hagarutswe ku ngingo zitandukanye zirimo kurebera hamwe umusaruro w’iyi kipe mu myaka ibiri y’imikino ishize ya 2023/2024 na 2024/2025.

Hanarebwe kandi icyerekezo cya Mukura VS mu myaka ibiri iri imbere. Ubwo harebwaga iki cyerekezo nibwo hatangajwe ko mu mwaka utaha w’imikino izakoresha ingengo y’Imari ya 400 Frw. Iyi ngengo y’Imari yayikoreshejeho igura abakinnyi,ikazayikoresha yishyura abakinnyi ndetse izanayikoresha itegura imikino itanduakanye. 

Miliyoni 363 FRW ni amafaranga afatika, naho 37M ni agaciro ka serivisi abafatanyabikorwa, Light House,Volcano ba BK Isurance aho we ari mushya .

Muri bijyanye n’Umusaruro ikipe ya Mukura VS yifuza ko mu mwaka utaha w’imikino yifuza kuzasoreza ku mwanya wa 3 muri shampiyona, ikaba yifuza kuzatsinda imikino  16 naho iyo yatsindwa ntirenge irindwi.

Mukura VS yatangije uburyo abafana bayo bazajya bayiteramo inkunga buri mwaka aho buri mu byiciro bitanu. 

Hari icyiciro cy’Inkindi aho uzajya ukijyamo azajya atanga Miliyoni 3 Frw,icy’Imena ho ukigiyemo azajya atanga Miliyoni 1 Frw,icy’Ingenzi atange ibihumbi 500 Frw,icy’Umukunzi atange ibihumbi 100 Frw naho icyiswe Mukura twaje aho atange ibihumbi 20 Frw.



Meya w'akarere ka Huye ari mu bitabiriye Imana y'Inteko Rusange 

Mukura VS iteganya gukoresha ingengo y'Imari ya Miliyoni 400 Frw mu mwaka utaha w'imikino 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...