Mukura VS irashaka kwihimura kuri APR FC yayitwaye Ishimwe Abdul

Imikino - 24/04/2026 11:13 AM
Share:
Mukura VS irashaka kwihimura kuri APR FC yayitwaye Ishimwe Abdul

Kugeza ubu Ikipe ya Mukura VS ntiyumva uburyo APR FC yatwaye myugariro Ishimwe Abdul kuko bo bavugaga ko akiri umukinnyi wabo, iyi nimwe mu mpamvu zatumye iyi kipe ishyiramo imbaraga nyinshi ku mukino izakiramo APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Kamena.

Nyuma yo gutsinda Al Merrikh igitego 1-0, Mukura VS yahize gutsinda APR FC mu mukino w'umunsi wa 28 wa Rwanda Premier League uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026 kuri stade Kamena.

Mu mukino ubanza, Mukura VS yagiye ikubita agatoki ku kandi biturutse ku kutishimira ibyemezo by'abasifuzi kuko yangiwe igitego ndetse ikanavuga ko myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yakagambye kuba yarahawe ikarita y'umutuku, ibi byanaviriyemo ingaruka ku Basifuzi Ishimwe Cluade 'Cuculi' na Mugabo Eric guhagarikwa na FERWAFA bigendanye n'amakosa bakoze kuri uwo mukino.

Ikindi gikomeza uyu mukino, ni uburyo APR FC yatwaye myugariro Ishimwe Abdul wari usanzwe ukinira Mukura VS, aho bavugaga ko akiyifitiye amasezerano, gusa Intare FC na Mukura VS zigakizwa na FERWAFA, aho byanzuwe ko ikipe y'i Huye itubahirije ibikubiye mu masezerano ndetse ko atakiri umukinnyi wabo.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Ubuyobozi bwa Mukura VS bwemereye abakinnyi bayo agahimbazamusyi ko hejuru kugira ngo batsinde APR FC mu rwego rwo kwihimura ibyo APR FC yabikoreye mu mukino ubanza ndetse no ku kibazo cya Ishimwe Abdul.

Amateka yerekana ko mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo 4 hanyuma Mukura VS itsindamo umwe. Mukura yashyizeho agahimbazasyi k'ibihumbi 100 frw gutsinda APR FC ndetse na buri gitego batsinze hakiyongeraho ibihumbi 50 Frw.

Rwanda Premier League na Mukura VS bemeranyijwe ko uyu mukino uzabera kuri stade Kamena aho kubera kuri Stade y'Akarera ka Muhanga, ibihumbi 3 by'abantu ni bo bemewe kuzakurikira uyu mukino.

Ishimwe Abdul wa APR FC agiye guhura na Mukura VS yahoze akinira

APR FC yibukije Mukura VS ko Ishimwe Abdul atakiri umukinnyi wabo ndetse ari we ntwaro bazanye yo kubatsindira i Huye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...