Mukadaff yanyomoje amakuru y’ifungwa rye avuga ko yongeye gutungurwa no kumva bavuga ko amaze iminsi mike afunguwe

Imyidagaduro - 04/03/2021 8:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Mukadaff yanyomoje amakuru y’ifungwa rye avuga ko yongeye gutungurwa no kumva bavuga ko amaze iminsi mike afunguwe

Umuraperi Mukadaff yavuze ko atigeze afungwa nk'uko byavuzwe mu minsi ishize, yongeraho ko yatunguwe no kumva abantu bavuga ko amaze iminsi micye afunguwe akaba yarafunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Hari hashize igihe kirenga ukwezi havugwa amakuru y'uko uyu muraperi afunze azira gukoresha ibiyobyabwenge hakaba hari abavugaga ko yari afungiye kwa Kabuga n’ibindi byinshi. Hari n’abanyamakuru tutari bugarukeho bagiye babivuga mu biganiro by’imyidagaduro bakora bitandukanye ku buryo yari inkuru abenshi bazi.


Mukadaff yabihakanye yivuye inyuma avuga ko atigeze afungwa

Mu kiganiro kihariye umuraperi Mukadaff yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko aya makuru ari ikinyoma cyambaye ubusa atazi aho cyavuye, ashimangira ko ari ibihuha. Yagize ati "Ibyo bintu nta hantu bihuriye n’ukuri gusa nanjye nagiye mbyumva ahantu hatandukanye bavuga ngo Mukhadaff ibi n’ibi! Ariko abaraperi dukunze kuvugwaho ibintu nk’ibyo ntago byigeze bintungura. Ibyo n’ibihuha ntago aribyo ".

Yakomeje avuga ko abyumva atigeze atungurwa, yongeraho ko hashize nk’ukwezi yumvise aya makuru. Yavuze ko ibihuha nk’ibi byica izina ry’umuhanzi . Yakomeje avuga ko muri iyi minsi yongeye gutungurwa no kumva abantu bavuga ko yafunguwe kandi nyamara atarigeze afungwa.

Ntakivugirwa ubusa! Twamubajije niba aya makuru igihe yavugwaga atigeze atabwa muri yombi byibura umusi umwe cyangwa amasaha bikaba aribyo byabaye intandaro y'ibi bihuha maze asubiza agira ati "Nibyo narimaze ku kubwira nta hantu nigeze njya muri gereza nk'uko babivuga ". Yasabye abakunzi be kudafata ibi bihuha byamuvuzweho nk’ukuri.

UMVA HANO INDIRIMBO UBUSINZI YAKORANYE NA BUSHALI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...