Ni
isiganwa ngarukamwaka ribera mu karere ka Bugesera aho rihuza ingeri
zitandukanye mu gusiganwa ku maguru mu bagabo n’abagore. Ntabwo iri rushanwa
ry’umunsi umwe rikitabirwa n’abasiganwa ku maguru gusa, ahubwo ryitabirwa
n’abakinnyi b’amagare asanzwe ndetse n’abafite ubumuga.
Kuri
iyi nshuro, mu gusigwana ku maguru mu bagabo, Muhitira Felicien yegukanye
umwanya wa mbere, aho KM 20 yazikinnye akoresheje isaha imwe n’iminota 4,
akurikirwa na Nsabimana Jean Claude wabaye uwa kabiri, Nizeyimana Sylvain aba
uwa 3.
Mu
bagore, Niyonkuru Florence niwe wabaye uwa mbere, akurikirwa na Musabyeyezu
Adeline wabaye uwa kabiri naho Imanizabayo Emelyne aba uwa 3.
Mu
gisiganwa ku magare, mu bakobwa basiganwe KM 30, Mugisha Aliane akaba yaje ku mwanya
wa mbere akoresheje isaha n’iminota 6 Uwimbabazi Liliane aza ku mwanya wa 2
naho Maniranzi Rose aba uwa 3.
Mu
bagabo, Manirumva Erisa yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 52,
Mucyowera Regis aza ku mwanya wa 2 naho Musonera Jean Claude azaku mwanya wa 3.
Mu
bafite ubumuga nabo basiganwe bakoresheje amagare ya Whell Chair, mu bakobwa
hakinnye umukobwa umwe, Imaniragena Yvonne wakoresheje iminota 21 ku ntera ya
Kirometero 4, naho mu bagabo Hakizimana
Emmanuel yabaye uwa mbere akoresheje iminota 17 n’amasegonda 14, akurikirwa na
Ndayishimiye Ernest.
Umuyobozi
w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko iri siganwa baritegura mu
buryo bwo kwiyubaka. Yagize ati: ”Isiganwa dutegura mu rwego rwo kwiyubaka, ni
isiganwa dutegura mu gihe tuba dusoza iminsi 100 yo Kwibuka ariko tuninjira mu
Kwibohora. Uyu munsi ni ku nshuro ya 7 twizera ko ku nshuro ya 8 bizarushaho kugenda neza.”
Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Ngarambe Rwego wari Umushyitsi Mukuru,
yavuze ko Minisiteri ishimira cyane Akarere ka Bugesera kubera iki gikorwa. Ati: "Tubasezeranyije
ubufasha kugira ngo turigire mpuzamahanga ni ukubashimira tubabwira ko turi
kumwe kandi n’umwaka utaha turi kumwe."
Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Rubingisa Pudence ubanza i bumoso, ari mu bitabiriye iri siganwa
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko iri siganwa baritegura mu buryo bwo kwiyubaka