Muhitira Felicien yegukanye isiganwa rya 20 KM de Bugesera ryitabiriwe n’abasaga 100 - AMAFOTO

Imikino - 30/06/2025 9:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Muhitira Felicien yegukanye isiganwa rya 20 KM de Bugesera ryitabiriwe n’abasaga 100 - AMAFOTO

Umukinnyi ufite uburambe mu gusiganwa ku maguru, Muhitira Felicien, yegukanye isiganwa rya 20 KM de Bugesera FC ryabaga ku nshuro ya 7.

Ni isiganwa ngarukamwaka ribera mu karere ka Bugesera aho rihuza ingeri zitandukanye mu gusiganwa ku maguru mu bagabo n’abagore. Ntabwo iri rushanwa ry’umunsi umwe rikitabirwa n’abasiganwa ku maguru gusa, ahubwo ryitabirwa n’abakinnyi b’amagare asanzwe ndetse n’abafite ubumuga.

Kuri iyi nshuro, mu gusigwana ku maguru mu bagabo, Muhitira Felicien yegukanye umwanya wa mbere, aho KM 20 yazikinnye akoresheje isaha imwe n’iminota 4, akurikirwa na Nsabimana Jean Claude wabaye uwa kabiri, Nizeyimana Sylvain aba uwa 3.

Mu bagore, Niyonkuru Florence niwe wabaye uwa mbere, akurikirwa na Musabyeyezu Adeline wabaye uwa kabiri naho Imanizabayo Emelyne aba uwa 3.

Mu gisiganwa ku magare, mu bakobwa basiganwe KM 30, Mugisha Aliane akaba yaje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha n’iminota 6 Uwimbabazi Liliane aza ku mwanya wa 2 naho Maniranzi Rose aba uwa 3.

Mu bagabo, Manirumva Erisa yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 52, Mucyowera Regis aza ku mwanya wa 2 naho Musonera Jean Claude azaku mwanya wa 3.

Mu bafite ubumuga nabo basiganwe bakoresheje amagare ya Whell Chair, mu bakobwa hakinnye umukobwa umwe, Imaniragena Yvonne wakoresheje iminota 21 ku ntera ya Kirometero 4, naho mu bagabo Hakizimana Emmanuel yabaye uwa mbere akoresheje iminota 17 n’amasegonda 14, akurikirwa na Ndayishimiye Ernest.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko iri siganwa baritegura mu buryo bwo kwiyubaka. Yagize ati: ”Isiganwa dutegura mu rwego rwo kwiyubaka, ni isiganwa dutegura mu gihe tuba dusoza iminsi 100 yo Kwibuka ariko tuninjira mu Kwibohora. Uyu munsi ni ku nshuro ya 7 twizera ko ku nshuro ya 8 bizarushaho kugenda neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Ngarambe Rwego wari Umushyitsi Mukuru, yavuze ko Minisiteri ishimira cyane Akarere ka Bugesera kubera iki gikorwa. Ati: "Tubasezeranyije ubufasha kugira ngo turigire mpuzamahanga ni ukubashimira tubabwira ko turi kumwe kandi n’umwaka utaha turi kumwe."

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Rubingisa Pudence ubanza i bumoso, ari mu bitabiriye iri siganwa

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko iri siganwa baritegura mu buryo bwo kwiyubaka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...