Muhire Kevin yahishuye ko hari umukinnyi wa APR FC wari wagambiriye kumuvuna-VIDEO

Imikino - 08/12/2024 9:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Muhire Kevin yahishuye ko hari umukinnyi wa APR FC wari wagambiriye kumuvuna-VIDEO

Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yahishuye uko Taddeo Lwanga yari yagambiriye kumuvuna ariko akabibwirwa na Niyomugabo Claude kugira ngo yitwararike.

Ibi yabitangaje nyuma y'uko Rayon Sports na APR FC zinganyije 0-0  mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Muhire Kevin yavuze ko bashima Imana kuba barangije umukino nta n'umwe ugize imvune ndetse anavuga ko kuba babashije kubona inota rimwe atari bibi.

Yagize ati " Mbere na mbere ndashima Imana kuba tubashije kurangiza umukino nta n'umwe ugize imvune. Twari twateguye umukino dushaka gutsinda ariko ntabwo byabashije kugenda nk'uko twabyifuzaga,tubashije kubona inota rimwe.

Navuga ko atari ribi kubera ko uwo duhanganye turacyafite amanota menshi imbere ye". 

Yavuze ko kandi Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yamubwiye ko akwiriye kwirinda kuko bashobora kumuvuna kandi akenewe mu Ikipe y’Igihugu.

Ati “Bamuhaye ubutumwa bwo kuza kumvuna kugira ngo mvemo ariko ntibyacamo. Iyo uri mu kibuga muba mugomba guhatana. Umukinnyi w’inshuti yanjye Claude yanyegereye arambwira ngo witonde ukine neza Taddeo Lwanga arashaka kukuvuna kandi turagukeneye muri CHAN ".

Ku munota wa 64 Taddeo Lwanga yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari arakoreye Muhire Kevin. Uyu kapiteni wa Rayon Sports ni we watoranyijwe nk’umukinnyi mwiza wa Murera muri uyu mukino, anahabwa igihembo cy’ibihumbi 500 Frw na Skol.

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...