Amavubi azakirwa na Nigeria tariki ya 6 Nzeri ndetse yakirwe na Zimbabwe tariki ya 9 Nzeri 2025 mu mikino yo mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico.
Kuri ubu umutoza w’ikipe y’igihugu, Adel Amrouche, ari kugenda ahamagara abakinnyi azifashisha. Mu bamaze guhamagarwa harimo Muhire Kevin ndetse ikipe akinira ya Jamus FC yamaze kubitangaza ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko itewe ishema nawe ndetse inamwifuriza intsinzi mu ikipe y’igihugu.
Muhire Kevin asanzwe ahamagarwa mu Amavubi. Nubwo yongere guhamagarwa kuri iyi nshuro, amakuru avuga ko hari abandi basanzwe bahamagarwa bashobora kuba batarahamagawe. Abo barimo Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Nshimiyimana Yunusu, Hakim Sahabo na Samuel Gueullete.
Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Amavubi ari ku mwanya wa kabiri n’amanota 8 mu itsinda C.
Muhire Kevin mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi yitegura Nigeria na Zimbabwe