Mu rugendo rw'imyaka 2 nta kuzuyaza, Myugariro wa Bugesera FC Muhinda Bryan yafashe umwanzuro wo kutagumya kuba umwe, atangira urugendo rwo kubaka urugo no gutanga igisobanuro cy'amahitamo ye.
Kuri uyu wa gatatu i Remera, niho Muhinda Bryan yambikiye impeta Iradukunda. Tumubajije impamvu yahisemo Iradukunda Bryan yadusubije ko yanyuzwe n'imico ye. Yagize ati " Irakunda ni umukobwa twahuye numva ndanyuzwe, buriye kugira ngo ufate umwanzuro wo gusaba umuntu ko mwazabana ni uko haba hari icyo wamubonyeho. Iradukunda arankunda, aranyubaha, kandi yubaha n'abantu bose. Niyompamvu nyamukuru yatumye andutira abandi bose nahuye nabo."
Muhinda Bryan yageze muri Bugesera FC tariki 25 Nyakanga umwaka ushize, ubwo yari avuye muri Sunrise FC nayo yagezemo avuye mu ikipe ya Police FC.
Muhinda amaranye Imyaka 2.5 na Iradukunda

Iradukunda ati “nabyemeye "


Muhinda yakiniye Police FC
Ava muri Police FC yerekeza muri Sunrise FC
Ava muri Sunrise FC ajya muri Bugesera FC
Asigaje umwaka umwe muri Bugesera FC
