Muri
Gahunda yari yaratanzwe na EAP, none ku wa 09/08/2025 MTN Iwacu Muzika Fesival
yari kubera mu karere ka Rusizi ariko kubera ko ahari kubera ibi bitaramo
harimo havugururwa, abategura ibi bitaramo bahisemo kubyimurira mu karere ka
Muhanga.
N’ubwo
abatuye i Muhanga bamenye aya makuru batinzeho kuko byamenyekanye ku wa mbere w’iki
cyumweru, kuva ku isaha ya saa sita abantu bari bamaze kwinjira ari benshi ndetse
n’abandi mu mayira.
Kuva
kuri Nel Ngabo, hagakurikiraho Kivumbi, agakorerwa mu ngata na Juno Kizigenza
wakurikiwe na Ariel Wayz hanyuma abaraperi bagakurikira naho King James agasoza
igitaramo, abahanzi bose bashyigikiwe kandi bishimiwe ku rwego rwo hejuru.
Bamwe
mu bahanzi bavuze ko n’ubwo batataramiye mu karere ka Rusizi nk'uko byari
biteganyijwe, bazitegurira ibitaramo byabo bakajya kubikorerayo. N’ubwo bimeze
gutyo ndetse babyifuza gutyo, mu myaka 20 King James amaze mu muziki yagerageje
kubitegurayo ariko birananirana.
Nk’uko
yabikoze i Huye, Riderman yongeye kubwiriza asaba abantu ko bakwiye gukora
ibishimwa n’Imana nk’uko nabo iyo babajijwe uko bameze bavuga ko bashima Imana.
Yagize
ati “Nk’abajene, iyo umuntu ababajije ngo mumeze mute muhita musubiza muti 'Turashima Imana'. Buri wese yibaze ati 'Ese ibyo nkora bishimwa n’Imana ubu Imana
iranshima'”?
Ni
igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi ku buryo haba mu kibuga cya Sitade ya
Muhanga ndetse mu myanya yicarwaho, wabonaga ko hatambaye ubusa ndetse no
kwishimira abahanzi byari biri ku rwego rwo hejuru.
Icyakoze, ntabwo ifoto y’ivumbi ritumuka mu karere ka Muhanga yabonetse kubera ko iki gitaramo cyabereye muri sitade kandi hakaba hazira ivumbi ryari gutumuka.
Kuva kuri Nel Ngabo wabanje ku rubyiniro, Abanya-Muhanga bamwishimiye cyane
Kivumbi King yanyuze imitima y'abafana be i Muhanga
Juno Kizigenza yavuze ko n'ubwo bitashobotse ko ataramira i Rusizi, azashaka uko ajya gutaramayo mu minsi ya vuba aha
Ni uko Ariel Wayz yaserutse mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bagaragaje ko bakunda cyane injyana ya Hip Hop byumwihariko Bull Dog