Volleyball (Abahungu n’abakobwa), Basketball (Abahungu n’abakobwa), Football (Abahungu n’abakobwa), Rugby (abahungu), Netball (Abakobwa) na Handball (abahungu n’abakobwa) nibwo bwoko bw’imikino ikinwa muri Centre II ndetse amakipe azabahagararira ku rwego rw’igihugu mu mikino ihuza ibigo by’amashuri. Amarushanwa ya Centre II aba ahuza ibigo by’amashuri biri mu turere tune (4) ari two: Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.
Mu buryo ishyirahamwe rya siporo ikorera mu mashuri ibigena, igihugu cyose bakibaganyijemo amatsinda bagendeye ku turere duturanye bityo bagenda bakoramo amasantere. Muri ayo masantere haberamo imikino y’amajonjora ndetse bakagera ku mikino ya nyuma. Amakipe yabashije gutambuka ibyiciro byo hasi akayobora andi niyo aserukira santere ku rwego rw’igihugu.
Muri Volleyball y’abahungu, Centre II izaba ihagarariwe na College Christ Roi Nyanza, GS St Joseph Kabgayi na Petit Seminaire St Leon. Muri Basketball y’abahungu bazaba bafite College St Marie Reine Muhanga na GS Mater Dei Nyanza.
College Christ Roi Nyanza ni yo yabaye iya mbere muri Volleyball y'abahungu
GS St Joseph Kabgayi yatsinzwe ku mukino wa nyuma
GS St Joseph (Ubururu) na College Christ Roi (umutuku) bahuye mu mukino ukomeye
Muri Volleyball y’abagore hazamutse; GS St Joseph, GS Indangaburezi de Ruhango na ES St Bernadette Kamonyi. Muri Basketball hazamuka ES St Bernadette Kamonyi, ESM.Adelaide. Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagabo, Centre II izaba ifite CIP Muhanga, ES Nyanza. Muri Rugby bazaba bahagarariwe na Lycee de Ruhango, ETKA na ES Nyanza mu gihe muri Handball bazaba bazamuye ES Kigoma na GS Muyange.
Mu mupira w’amaguru w’abagore, Centre izaba ifite GS Remera Rukoma (Kamonyi) na ES.St Esprit (Nyanza) . Muri Handball bazaba bafitemo GS Remera Rukoma (Kamonyi) na ES Ruhango muri Netball.
Dore uko imwe mu mikino yagiye irangira:
Muri Volleyball, College Christ Roi Nyanza yazamutse ari iya mbere itsinze GS St Joseph amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagabo naho GS St Joseph izamuka ari iya mbere mu bakobwa itsinda GS Indangaburezi de Ruhango amaseti 3-1.
Muri Basketball y’abahungu, College St Marie Reine yazamutse ari iya mbere mu bahungu itsinze GS Mater Dei amanota 65-24 ku mukino wa nyuma. Mu bakobwa, ES St Bernadette (Kamonyi) yayoboye abandi itsinze ES Marie Adelaide amanota 71-36 ku mukino wa nyuma.
College St Marie Reine ni yo kipe ya mbere muri Basketball muri Centre II
Mu mupira w’amaguru (Football) mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya CIP Muhanga yazamutse ari iya mbere itsinze ES Nyanza ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma mu gihe mu bakobwa ikipe ya GS Remera Rukoma yazamutse ari iya mbere muri Cente II itsinze ES St Esprit ibitego 7-0.
Mu isozwa ry’iyi mikino, Habiyambere Emmanuel umuyobozi wa tekinike muri Centre II yavuze ko urwego babonyeho abakinnyi b’amakipe azabahagararira ku rwego rw’igihugu, rutanga icyizere ko bazitwara neza mu mikino ya nyuma yo ku rwego rw’igihugu kuko ngo bari ku rwego rwiza rwo guhatana.
“Imikino yari ku rwego rwiza, yari imikino ya nyuma ku rwego rwa centre ya kabiri. Imikino yagenze neza, icyo twishimiye cya mbere ni ubwitabire kandi ubona ko urwego rw’amakipe yacu ruri hejuru bigaragara ko amakipe yitoje neza kandi ko amakipe yacu azitwara neza ku rwego rw’igihugu ". Habiyambere
Habiyambere Emmanuel aganira n'abanyamakuru
Akenshi ku bantu bakurikira imikino ya siporo yo mu mashuri bahuriza ku kintu kimwe cyo kwemeranya ko ibigo bibarizwa mu gice cy’intara y’Amajyepfo usanga bafite amakipe akomeye kuko no ku rwego rw’igihugu biharira ibikombe.
Habiyambere Emmanuel yavuze ko ibanga bakoresha kugira ngo amakipe yabo agere kure ari uko abashinzwe tekinike bakorana cyane n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bityo bikita cyane mu gutegura abana bazahagararira buri kigo, bigakorwa hakiri kare.
“Ibanga rya mbere ni uko tugerageza gukorana n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko turamutse tudafite amashuri afite meza ntabwo igice cyacu cyagira umusaruro ushimishije. Dufite abayobozi b’ibigo by’amashuri bakunda siporo kuko nko mu ntangiriro z’umwaka bashyiraho abatoza bihariye bazafasha mu gutoza abana kugira ngo nitujya gutoranya abakinnyi beta bahagararira ikigo tuzabe dufite aho tubakura ". Habiyambere
Rukiramacumu Jean Aimée umutoza w’ikipe ya Basketball y’abahungu ba College St Marie Reine Muhanga, ikipe yazamutse ari iya mbere muri iki cyiciro avuga ko kuri ubu ikipe yabo ihagaze neza biciye mu kuba baragize amahirwe bakabona umuyobozi w’ikigo ukunda imikino ndetse akaba akurikirana buri kimwe ikipe isabwa ngo yitware neza.
“Muri iyi myaka itatu twagize umugisha wo kugira umuyobozi ukunda imikino. Yaradufashije cyane bitari Basketball gusa kuko n’indi mikino mu kigo cyacu usanga yaradufashije cyane. Ni umuyobozi uduha ibikoresho byose ndetse n’abana akabaha morale mu myiteguro ndetse no mu mikino hagati ". Rukiramacumu
Rukiramacumu Jean Aimee umutoza (Basketball) wa College St Marie Reine Muhanga
Padiri Majyambere Jean d’Amour wa Diyoseze ya Kabgayi akaba umuyobozi wa ES St Bernadette ya Kamonyi avuga ko urwego rw’imikino yabonye abana bari ku rwego rwiza kandi ko bitanga icyizere cy’uko bazavamo abakinnyi bakomeye bazajya mu makipe yabigize umwuga n’ikipe y’igihugu.
Urugero rwa Padiri Majyambere rwabaye umukino wa GS St Joseph na College Christ Roi muri Volleyball (Abagabo) aho amakipe yombi yagaragaje umukino mwiza urimo uguhangana gukomeye mu gutsindana.
Padiri Majyambere Jean d'Amour aganira n'abanyamakuru
ES Ste Bernadette Kamonyi ifite itike mu cyiciro cy’abakobwa bakina Volleyball na Basketball aho Padiri Majyambere avuga ko ibanga ari imyitozo bakora bashyizeho umutima kandi nawe nk’umuyobozi w’ikigo akaba hafi abashakira ibicyenewe kugira ngo bitegure neza.
Padiri Majyambere avuga ko abakobwa bakina Basketball muri ES St Bernadette bakora imyitozo ihagije bakanatanga umusaruro mwiza ariko ngo abona muri Volleyball bitaraza neza ariko akaba afite icyizere ko mu myaka micye bazaba bafite ikipe nziza.
Muri iyi mikino uretse kuba ikipe ya College Christ Roi Nyanza (Abahungu) na GS St Joseph Kabgayi (Abahungu) baragagaje urwego rushimishije muri Volleyball, ikipe yaCollege St Marie Reine y’abahungu bakina Basketball nayo yagaragaje ko ari ikipe igeze kure mu birebana na Basketball kuko nubwo batsinze amakipe bari bahanganye banayarusha, bagaragaje ko ari abana bafite ubuhanga buhanitse mu mikinire.
GS St Joseph (abakobwa) ikipe yabo ya Volleyball yahuye na College Indangaburezi de Ruhango
Ikipe ya College INdangaburezi de Ruhango
Padiri Ndayisaba Valens umuyobozi wa College St Marie Reine avuga ko ibanga bakoresha mu kigo cyabo ari ukubakundisha siporo no kubaha umwanya n’ibisabwa kugira ngo bakore imyitozo. “Ibanga nta rindi uretse gukundisha abana siporo. Bariya ni abanyeshuri bacu biga baba mu kigo bakabona umwanya uhagije wo gukora imyitozo, amarushanwa yatangira bakayitabira nk’abandi. Muri iyi mikino bakinnye banitwara neza kandi twishimye ". Padiri Ndayisaba
Padiri Valens Ndayisaba (Hagati) akurikiye imikino y'abana
Habiyambere Patrick umutoza wa ES St Bernadette atanga amabwiriza
Padiri Ndayisaba Valens avuga ko mu kigo abereye umuyobozi gahunda z’amasomo zigendana na gahunda za siporo kuko ngo siporo ni nziza ku buzima bw’umuntu ndetse ko ari na kimwe mu byatunga umuntu mu buzima bwe bw’ahazaza.
CIP Muhanga (Umuhondo) niyo kipe ya mbere muri Football
Basketball y'abakobwa ubona ari umukino ugenda utera imbere bihereye mu mashuri
PHOTOS: Saddam MIHIGO (inyarwanda.com)