Mugunga yari amaze igihe nta kipe afite akinira izwi nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports bari bafitanye ikibazo cyo kutamuhemba bikanatuma atandukana nayo amasezerano ye atarangiye.
Uyu rutahizamu wazamukiye mu Ntare FC agakomereza muri APR FC yaherukaga mu kibuga mu kwezi kwa 12 k'umwaka ushize ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Mukura VS ibitego 4-1 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye muri shampiyona.
Biteganyijwe ko rutahizamu Mugunga ahagurukana n’iyi kipe kuri uyu wa Mbere, aho izaba yerekeje i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi mu mwiherero utegura umwaka utaha w'imikino. Iyi kipe nta gihindutse igomba kuhakinira imikino itatu ya gishuti.
