Mugunga Yves yerekeje muri Gorilla FC

Imikino - 29/07/2024 10:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Mugunga Yves yerekeje muri Gorilla FC

Rutahizamu w'Umunyarwanda, Mugunga Yves waherukaga mu kibuga mu kwezi kwa 12 ku mwaka ushize yerekeje muri Gorilla FC.

Ni amakuru yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Nyakanga 2024. Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iyi ikipe ya Gorilla FC nk'uko aya makuru akomeza abivuga.

Mugunga yari amaze igihe nta kipe afite akinira izwi nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports bari bafitanye ikibazo cyo kutamuhemba bikanatuma atandukana nayo amasezerano ye atarangiye.

Uyu rutahizamu wazamukiye mu Ntare FC agakomereza muri APR FC yaherukaga mu kibuga mu kwezi kwa 12 k'umwaka ushize ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Mukura VS ibitego 4-1 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye muri shampiyona.

Biteganyijwe ko rutahizamu Mugunga ahagurukana n’iyi kipe kuri uyu wa Mbere, aho izaba yerekeje i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi mu mwiherero utegura umwaka utaha w'imikino. Iyi kipe nta gihindutse igomba kuhakinira imikino itatu ya gishuti.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...