Mugisha
Louange amaze kwigaragaza nk’impano idasanzwe mu muziki. Yatangiye kwiga
gucuranga mu myaka itatu ishize mu ishuri rya Balymus Music School riyoborwa na
Alphonse Bimenyimana, ari na we mwarimu we. Ubu butore bwafashije uyu mwana
kwiyubakamo ubushobozi bwatumye aba umwe mu bana bacurangira ku rwego rwo
hejuru
Nubwo
ari umunyeshuri muto, yagiye abihuza neza n’amasomo asanzwe, aho aherutse gusoza
amashuri abanza kuri Saint Ignace-Kibagabaga, mu banyeshuri batsinze neza
ikizamini gisoza icyiciro cy’amashuri abanza.
Mu
rugendo rw’imyaka itatu amaze mu muziki, Mugisha yagiye yifatanya cyane na
Chorale Christus Regnat mu bitaramo bitandukanye, by’umwihariko mu byo bise “i
Bweranganzo”, aho yagiye agaragaza ubuhanga mu gucuranga no kuririmba ku rwego
rutangaje. Yanakoze igitaramo cye cya mbere mu mwaka wa 2024, cyasigiye benshi
icyizere cy’uko ari impano ikura neza.
Kuri
iyi nshuro, mu gitaramo cye Echoes of Tomorrow Concert, Mugisha azataramira
abakunzi b’umuziki mu njyana zitandukanye zirimo Classical, Modern, Religious
na Traditional, afatanyije n’itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi b’ibikoresho
bitandukanye.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu, akaba we n’abamuteguriye igitaramo batumira Abanyarwanda by’umwihariko Abanya-Kigali kuzitabira, bakirebera ubuhanga bw’uyu mwana muto.
Yongeye kandi gushishikariza ababyeyi kuzazana abana babo kugira
ngo nabo barusheho kwigirira icyizere, babone amahirwe yo kugaragaza impano
zabo ndetse no kuzishyigikira binyuze mu mashuri afasha kuziteza imbere
Mugisha
Louange w’imyaka 11 agaragaza ubuhanga bwe mu gucuranga ubwo yari kumwe na Chorale
Christus Regnat mu gitaramo
Akanyamuneza
kigaragaza uburyo uyu mwana muto yisanze mu muziki afatanya na bagenzi ari nakoa acuranga Piano
Mugisha
Louange w’imyaka 11, impano idasanzwe mu gucuranga Piano, yitegura igitaramo
cye “Echoes of Tomorrow Concert.”
Umwana
muto wigaruriye imitima ya benshi mu muziki, Mugisha Louange, agiye gutaramira
Abanya-Kigali mu gitaramo cye bwite
REBA KU ISAHA N'IMINOTA 39', MUGISHA ACURANGA GITARI MU GITARAMO CYA CHORALE CHRISTUS REGNAT