Mu ntangiriro z'icyumweru gishize, Mugisha Samuel yari ategerejwe muri Leta Zunze Ubumwe z'America, aho yari gusanga abandi bakinana, bagafatanya mu irushanwa rya Maryland Cycling Classics.
Kuri Twitter, ProTouch yatangaje ko Mugisha yageze muri America kuwa 31 Kanama, ariko agahita aburirwa irengero, aho kujya mu mwiherero w'ikipe aho yari ategerejwe.
Iyi kipe yemeje ko Mugisha atigeze ajya aho ikipe yagombaga kuba ndetse ntabwo yigeze agaragara mu irushanwa, aho kuri ubu inzego zitandukanye ziri gushakisha ngo bamenye aho yaburiye.
Ubutumwa bwa ProTouch
Mugisha Samuel w'imyaka 24 y'amavuko asanzwe ari umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakomeye mu mukino w'amagare ndetse ni we munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda muri 2018.
Yazamukiye mu ikipe ya Benediction Club muri 2015, aho yakinnye kugeza muri 2017, mbere yo kwerekeza muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Africa Y'Epfo, aho yavuye ajya muri Roche Sur Yon Vendee yo mu Bufaransa.
Mu mpera z'umwaka ushize, Mugisha yatangajwe mu bakinnyi bashya ba ProTouch, aho yanakinnye amwe mu masiganwa y'imbere mu gihugu yambaye imyenda ya ProTouch.
Mugisha SamuelÂ
Si we mukinnyi w'amagare wenyine ukomoka mu Rwanda uburiye irengero muri America, kuko na Uwizeyimana Bonaventure bahoze bakinana ariho abarizwa kandi na we yagiye mu irushanwa, birangira atorotse ikipe aratura.
Uretse abo kandi, muri Leta Zunze Ubumwe Z'America habarizwa Ndayisenga Valens na Hadi Janvier bose bamenyekanye bakinira ikipe y'igihugu y'amagare.