Mugisha Richard yakoze ihererekanya bubasha na Bonnie Mugabe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA

Imikino - 01/12/2025 2:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Mugisha Richard yakoze ihererekanya bubasha na Bonnie Mugabe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA

Mugisha Richard wari Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yakoze ihererekanyabubasha na Bonnie Mugabe uheruka guhabwa izi nshingano.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere ku biro bya FERWAFA i Remera. Iki gikorwa cyo guhererekanya ububasha cyayobowe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, aho yasabye ko habaho imikorere myiza, gutekereza neza no gukorera hamwe.

Mugisha Richard wari Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FERWAFA kuva mu kwezi kwa 8 ubwo hatorwaga komite nshya yashimiye bagenzi be ku bw'icyizere bamuhaye kandi asezeranya gukomeza gutanga ubufasha bwe.

Bonnie Mugabe yasabye impinduka mu myumvire, imyitwarire, inshingano no kugira ubumwe mu guteza imbere intego za FERWAFA.

Mugabe byaherukaga gutangazwa ko yahaweizi nshingano tariki ya 22 z’uku kwezi. Mugisha Richard arakomeza kuba Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike muri komite ya FERWAFA.

Bonnie Mugabe asanzwe afite ubunararibonye mu mupira w’amaguru dore ko kuva mu 2018 kugeza muri 2020 yari ashinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda aho yavuye kuri uwo mwanya abonye uwo yari afite ubu muri FIFA.

Ubwo yari akiri mu mwuga w’Itangazamakuru, Bonnie yakoreye New Times Rwanda na KT Press imyaka myinshi mbere y’uko ajya muri FERWAFA. Mu bihe bitandukanye yagiye ahabwa inshingano zinyuranye zirimo kuba Umuvugizi wa FERWAFA, abifatanya no kuba ushinzwe Itangazamakuru muri CECAFA na CAF.

Bonnie Mugabe yasoje amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza. Ni amasomo atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Mugisha Richard yakoze ihererekanya bubasha na Bonnie Mugabe




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...