Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Clapton Kibonge niwe ukina muri iyi filime yitwa Mugisha naho Rusine Patrick agakina yitwa Rusine muri iyi firime. Aba bombi bakina muri iyi firime bagaragara nk’abagabo bahora mu kabari umunsi ku munsi.
iyi filime iyo imaze gusohoka amarangamutima y’abantu batandukanye bayibonye ntibasiba kuyagaragaza ndetse banerekana ko banyuzwe nayo mu buryo butandukanye dore ko hari n’ibishushanyo bitandukanye biherutse kugaragara bashushanyije aba banyarwenya mu buryo bagaragaramo.

Mugisha na Rusine iyo ukiyibona utungurwa bwa mbere n’ukuntu aba banyarwenya baba bambaye mu buryo busekeje ndetse ikiyiranga ni uburyo baba bambaye amakote asa ahantu hose ndetse n’inkweto kuri Rusine we aba yazambaye intambike
Mu bitekerezo bitandukanye biri kuri iyi firime abantu benshi baba basekejwe n’ibyo aba banyarwenya barimo ndetse ukabona badashaka ko iyi firime Mugisha na Rusine irangira bitewe n’uburyo iba ikinwemo ndetse inaruhura mu mutwe.

Mugisha na Rusine bacyina iyi firime mu biganiro bitandukanye bagiye batanga bavugaga ko batanywa inzoga ariko iyo urebye uburyo bakinnyemo iyi firime abantu benshi ntibakunda guhisha amarangamutima yabo kubera ukuntu biba bigaragara nk’aho koko baba basinze bya nyabyo.
Iyi firime imaze gukundwa n’abatari bake bakunda kuyireba igihe yasohotse ubu hamaze gusohoka uduce 14 twakunzwe n’abatari bake aho isohokera kuri shene yitwa Clapton Kibonge ndetse hakaba hasohokeraho indi firime yakunzwe yitwa Umuturanyi.

Mugisha na Rusine umunyempano witwa Ismael aherutse kubashushanya
Clapton Kibonge akunzwe cyane n'abatari bake kubera ukuntu akunda kwerekana impano nshyashya muri Cinema, no muri Comedy zigakundwa n'abatari bake bahamiriza ubuhanga bwabo.

Mugisha na Rusine uburyo baba bambaye butungura benshi

Inkweto za Rusine nazo zatunguye benshi
REBA HANO IGICE GIHERUKA GUSOHOKA CYA MUGISHA NA RUSINE
