Uyu mukinnyi yayisezeyeho kuri uyu wa Kabiri binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram. Yavuze ko nyuma y’umwaka umwe mwiza ayishmiye. Yashimiye abakinnyi bagenzi bakinanye,abayobozi,abatoza ndetse n’abafana.
Ati”Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye,abatoza, ubuyobozi ndetse cyane cyane n’abafana. Urukundo rwanyu n’ubufasha bwanyu byasobanuye byinshi kuri njye”
Yavuze ko ubuzima buzana impinduka ariko azahorana Stade Tunisien ku mutima we ndetse ayifuriza ibyiza mu bihe biri imbere.
Mugisha Bonheur asezeye kuri iyi kipe nyuma y’uko aheruka kumvikana na Al Masry yo mu Misiri kuyerekezamo.
Amakuru avuga ko ashobora kugurwa ibihumbi 350 by’Amadorali, ni ukuvuga ngo agera kuri 505,841,017.50 RWF aho yahita yandika amateka yo kuba umukinnyi w’Umunyarwanda waba uhenze mu mateka.
Mu mwaka umwe yari amaze muri Stade Tunisien , yayifashije gusoreza ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa shampiyona ,ayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu aho batsinzwe na Espérance Sportive de Tunis ndetse anayifasha kugera ku mukino wa nyuma wa Super Cup.
Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati y’ugarira yatsindiye ibitego 5 mu mikino yakinnye.
Uyu mukinnyi yazamukiye muri Heroes FC, ayivamo yerekeza muri Mukura VS, ayivamo ajya muri APR FC nayo aza kuyivamo ajya hanze y’u Rwanda muri Al Ahli Tripoli. Yavuye muri iyi kipe yo muri Libya yerekeza Stade de Tunisien ari nayo yari agikinira kugeza ubu.
Mugisha Bonheur yasezeye kuri Stade Tunisien
Mugisha Bonheur agiye kwerekeza muri Al Masry