Umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze witwaye neza mu mwaka ushize w’imikino ni Mugisha Bonheur usanzwe ukinira Stade Tunisien.
Yafashije ikipe ye gusoreza ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa shampiyona ndetse anayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu aho batsinzwe na Espérance Sportive de Tunis.
Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati y’ugarira yatsinze ibitego 5 mu mikino yakinnye. Kuri ubu biravugwa ko ari mu biganiro byo kuba yakwerekeza mu ikipe ya Al Masry ikina shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Misiri.
Ashobora kugurwa ibihumbi 350 by’Amadorali, ni ukuvuga ngo agera kuri 505,841,017.50 RWF aho yahita yandika amateka yo kuba umukinnyi w’Umunyarwanda waba uhenze mu mateka.
Aya makuru yaje nyuma y’uko Umwe mu bareberera inyungu ze yabwiye InyaRwanda ko nubwo uyu mukinnyi agifite amasezerano y’umwaka umwe muri Stade Tunisien ariko hari amakipe akomeye yo muri Tunisia arimwo arimwifuza.
Yavuze ko kuri ubu bari mu biganiro na Club Africain na Espérance Sportive de Tunis aho bishoboka ko imwe murizo ariyo izamwegukana.
Mugisha Bonheur n’ikipe ye ya Stade Tunisien baraba bari mu kibuga ku Cyumweru aho bazakina umukino wa nyuma wa Super Cup na Espérance Sportive de Tunis. Ni nyuma y’uko ariwe wayifashije gusezerera US Monastir aho yatsinze igitego.
Uyu mukinnyi yazamukiye muri Heroes FC, ayivamo yerekeza muri Mukura VS, ayivamo ajya muri APR FC nayo aza kuyivamo ajya hanze y’u Rwanda muri Al Ahli Tripoli. Yavuye muri iyi kipe yo muri Libya yerekeza Stade de Tunisien ari nayo agikinira kugeza ubu.
Mugisha Bonheur ashobora kwerekeza mu Misiri atanzweho arenga Miliyoni 500 Frw
Mugisha Bonheur ashobora kwandika amateka yo kuba umukinnyi w'Umunyarwanda uguzwe amafaranga menshi