Mugire weekend nziza ‘izira ibyuma, izira ubusinzi! – ACP Rutikanga kuri weekend ya Asomusiyo

Amakuru ku Rwanda - 15/08/2026 5:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Mugire weekend nziza ‘izira ibyuma, izira ubusinzi! – ACP Rutikanga kuri weekend ya Asomusiyo

Uyu munsi Abakristo Gatolika ku isi hose barizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo, Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Kuri uyu munsi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, ACP Boniface Rutikanga, yifurije Abanyarwanda weekend nziza dore ko irimo n’uyu munsi mukuru, anabasaba gukomeza kwirinda ubusinzi n’ “ibyuma”.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, ACP Rutikanga yavuze ko muri iyi weekend ndende abafite imyemerere ya Gikirisitu bazagira umwanya wo kwizihiza Asomusiyo, ariko abasaba ko ibyishimo by’iyi minsi bijyana no kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima n’umutekano mu kaga.

Yagize ati: “Iyi weekend na yo ni ndende! Abafite imyemerere ya Gikirisitu, ndizera ko muzayigiramo ibihe byiza. Ariko mukomeze mwibuke ko hari ibyo twumva kimwe!”

Yakomeje ashimangira ko mu byo Abanyarwanda bahurizaho harimo kurwanya “ibyuma” no kwirinda ubusinzi, avuga ko kuri izi ngingo abantu bakwiye gukomeza gufatanya.

Ati: “Ku bijyanye no kurwanya ibyuma no kwirinda ubusinzi, ndabizi ko turi kumwe rwose 100%!”

ACP Rutikanga yasoje ubutumwa bwe yifuriza Abanyarwanda weekend nziza, ituje kandi yuzuye ibyishimo, avuga ko iyi weekend igomba kuba “Izira Ibyuma, Izira Ubusinzi!”

Ubu butumwa buje muri weekend ndende irimo Umunsi Mukuru w’Asomusiyo, wizihizwa buri mwaka ku wa 15 Kanama, aho baba abakirisitu bizihiza Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.

Mu Rwanda, iminsi mikuru nk’iyi ikunze kuba umwanya wo gusenga, gusabana no kwishimira hamwe n’imiryango n’inshuti.

Kuri uyu munsi kandi, ibihumbi by’Abakrstu Gatolika baturutse imihanda yose, hirya no kino ku isi baza I Kibeho, ku butaka butagatifu, bakifatanya mu kwizihiza uyu munsi mukuru.

Ni muri urwo rwego, Polisi ikomeza kwibutsa abaturage ko ibirori n’ibyishimo bikwiye kujyana no kwirinda ubusinzi bukabije, ihohoterwa n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya umutekano.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...