Mu minsi ishyize Mugiraneza Fraudouard, Elie
Kategaya na Dushimirimana Olivier Muzungu bavuye muri APR FC batizwa muri AS
Kigali. Mu myitozo ya AS Kigali aba basore bombi uko ari batatu bavuye muri APR
FC bari bamaze iminsi bayitabira.
Abakunzi ba AS Kigali bari biteze imbaraga
zidasanzwe za Mugiraneza Fraudouard mu kibuga hagati, bakubuiswe n’inkuba ubwo
babonaga ku mbuga nkoranyambaga za Police FC ndetse na Mugiraneza Frauouard
batangaza ko uyu mukinnyi yerekeje muri Police FC.
Ikipe ya Police FC imutangaza yagize Iti “Twishimiye kuba watwiyunzeho,
Ubumenyi bwawe, imbaraga n’uburyo bushya ubitse mu bitekerezo ni inyongera
ikomeye ku ikipe yacu. Tuzagushyigikira, kandi twizera ko uzatanga umusaruro
mwiza mu kibuga. Reka dukore ibintu byiza kandi twishimire urugendo twatangiye
hamwe!
Uretse ikipe ya Police FC, Mugiraneza
Fraudouard yari amaze iminsi mike muri AS Kigali ariko nta mukino yigeze
ayikinira. Yagiye muri AS Kigali ku ntizanyo ya APR FC. Mbere y’uko agera muri
APR FC yari avuye muri Kiyovu Sports, nayo akaba yarayigezemo avuye muri
Marines FC.