Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2026 ni bwo iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye. Mugemana yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire dore ko muri Nzeri 2025 ari bwo yatangiye kuvurirwa mu Bitaro cya CHUK.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026 ni bwo yasezeweho bwa nyuma, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo. Ni umuhango witabiriwe n’ingeri zitandukanye zirimo n’Abasiporutifu biganjemo abafite aho bahuriye na Rayon Sports yari amaze imyaka irenga 30 avura.
Umukobwa we Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha mu muziki nyarwanda yavuze ko se ari umuntu wakundaga gusenga ndetse akaba umusiporutifu cyane.


Mugemana yasezeweho bwa nyuma 
Abakinnyi ba Rayon Sports y'Abagore bitabiriye umuhango wo gushyingura Mugemana





Abafana ba Rayon Sports nabo bari bahari

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abadallah ari kumwe na Karim Nizigiyimana nawe wakiniye iyi kipe mu muhango wo gushingura Mugemana
