Muganga wa Michael Jackson amerewe nabi muri gereza

Hanze - 11/10/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Muganga wa Michael Jackson amerewe nabi muri gereza

Muri gereza afungiyemo, uwahoze ari umuganga wa Michael Jackson Dr Conrad Murray amerewe nabo ku buryo afite ubwoba bwo kuba yanagwamo. Uyu mugabo akaba atangaza ko hatagize igikorwa ku buzima bwe ashobora no gupfa.

Mu kiganiro yagiriye kuri telefoni cyanabashije kubonwa n’ikinyamakuru TMZ, Dr Conrad yatangaje ko afite uburibwe bukabije cyane cyane amaguru n’ibirenge. Akaba yatangaje ko aramutse atavuwe ashobora gupfa.

Mu magambo yatangaje akaba yagize ati: “Sinshobora gukura ibirenge hasi”.

Hagati aho, uyu muganga akaba yarajyanwe ku bitaro basanga indwara y’amaguru n’ibirenge  yatakaga ntayo afite bituma ahita asubizwa mu buroko.

Si ubwa mbere uyu muganga atatse akanibasirwa n’uburwayi bukomeye muri gereza, kuko no mu minsi yashize yigeze kwibasirwa n’indwara y’impiswi ku buryo bukomeye.

Jean Paul IBAMBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...