Mugabanye koshya abagore ngo bagumane n'abagabo babaca inyuma - Juliet Ibrahim

- 16/07/2023 7:29 AM
Share:
Mugabanye koshya abagore ngo bagumane n'abagabo babaca inyuma - Juliet Ibrahim

Ntabwo biba byoroheye umugore ucibwa inyuma n'uwo bashakanye kandi akabikora mu buryo we abona ko bworoshye.Juliet yatangaje ko atari igitekerezo cyiza kugumana n'umugabo uguca inyuma.


Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Juliet Ibrahim, yatangaje ko atekereza ko atari byiza kugira inama abagore ngo bagumane n'abagabo babaca inyuma nyamara bari bafite amahirwe yo kwigendera.

Uyu mugore yagize ati:" Mu by'ukuri ntekereza ko atari igitekerezo cyiza kugira  umuntu inama byumwihariko umugore ngo agumane n'umugabo umuca inyuma ku bw'impamvu zitandukanye zishobora kuba zirimo no kugira ngo akomeze abone amafaranga y'uwo mugabo.

Buri wese agomba kuba mu rukundo yishimiye kandi rurimo kwitanaho no kubahana  mu mpande zombi.Guca inyuma uwo mwashakanye ntabwo bigomba kubabarirwa cyangwa ngo byirengagizwe".

Uyu mugore akomeza avuga ko abantu bari bakwiye kumenya ko igikwiriye guhabwa agaciro ari imibereho myiza y'amarangamutima y'umuntu mbere ya byose.

Ati:" Njye rero ndagira inama abantu yo guha agaciro no gushyira imbere amarangamutima yabo kurenza ibindi kandi bakiyubaha".

Yakomeje agira ati:" Buri wese akwiriye urukundo rumuha ibyishimo , kwiyubaha no guha agaciro amarangamutima ya buri umwe".

Juliet Ibrahim ni umugore w'imyaka 37 y'amavuko ukomoka mu gihugu cya Ghana , akaba umuhanzi ndetse n'umukinnyi wa Filime biri no mu byatumye yamamara.

Isoko: Whodeybret.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...