Yabigarutseho mu Ijambo risoza Inama yahuje abayobozi bo mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’abo mu nzego zegerejwe abaturage iri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera.
Perezida Kagame yabajije aba bayobozi ikibatera kwiharira ikintu rusange bakigira icyabo. Ati: ”Kwiharira ikintu rusange ukakigira ikintu cy’umuntu umwe gusa mubiterwa n’iki? Ni inyungu muba mufite muri ibyo bintu mugira ngo mutazisangira?”.
Yavuze ko kutubahiriza inshingano no gukora amakosa biterwa n’impamvu nyinshi zirimo imico mibi irimo n’ubwirasi. Ati: ”Nibwira ko hari impamvu nyinshi. Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi. Kwirata mu mico mibi, iki gihugu cyanyu muzagisenya muri muri ibyo ngibyo. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa.
Ubonye iyo hari icyo mwari mufite. Wiratana icyo ufite najyaga kubyumva ariko mufite iki mwiratana? Mugira iki? Mwiratana iki, mugira iki ngo mumbwire. Abayobozi muri hano mwiratana iki n’aya makosa ?”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: ”Muba hehe? Hari ubwirasi hari imico mibi ariko noneho hari no kwireba mu bintu byose n’ibyarusange ugashaka kwirebamo ukabigira ibyawe ntibigere kuri rusange bigenewe.
Imico mibi ituma n'ibyo muzi mwari mukwiriye kuba mukora, iyo mico mibi abantu bazayibakuramo bate? Ubu muraha muri abayobozi Abanyarwanda batezeho byinshi mwikorera ibyo mushaka gusa .”
Perezida Kagame yerekanye ko afite impungege ko imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ntawe uzayikurikirana. Ati: ”Ntawe uzababaza ntawe uzabakurikirana. N’ibi byose mwavugaga mugiye kwinenga hari ikintu cyangombwa mutavuze. Ntabwo nigeze numva mu myanzuro muvuga ukuntu muzakurikirana uko ibi muvuye hano musezeranye bizashyirwa mu bikorwa.”
Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari igihe ajya abona ibibazo ku mbuga nkoranyambaga abaturage batakamba akabaza abayobozi bireba ariko agasanga ntabwo bari babizi.
Perezida Kagame asanga abayobozi batubahiriza inshingano bafite imico mibi irimo n'ubwirasi
