Mufata nk'amaraso yanjye - B Threy avuga uburyo Bushali yamwubatse (VIDEO)

Imyidagaduro - 27/07/2026 7:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Mufata nk'amaraso yanjye - B Threy avuga uburyo Bushali yamwubatse (VIDEO)

Mu muziki usanga hari ubucuti buvuka kubera akazi, bugashirira aho. Hari n'uburenga imbibi z'ubuhanzi bukavamo ubuvandimwe nyabwo. Ni ko biri hagati ya Bushali na B-Threy, abaraperi bamaze imyaka bakorana, bagasangira urugendo rwubatse izina ryabo muri Kinyatrap.

Ibi byongeye kugaragara ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, ubwo bahuriraga ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival rwabereye mu Karere ka Musanze, bakishimirwa n'ibihumbi by'abafana bari baje kwihera ijisho bamwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.

Nyuma y'igitaramo, bombi baganiriye n'itangazamakuru bagaragaza ko umubano ubahuza utagarukira ku kuba bakorana umuziki, ahubwo ushingiye ku buvandimwe n'icyizere bamaze imyaka bubakanye.

Bushali yavuze ko guhamagara B-Threy ngo bahurire ku rubyiniro atari ibintu byabaye impanuka, ahubwo byari uburyo bwo guha agaciro umuntu bafatanya urugendo kuva kera.

Yasobanuye ko uko ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bigenda bisatira umusozo, yifuza kujya ashyira ku rubyiniro bamwe mu bahanzi bakoranye ndetse bafite uruhare mu rugendo rwe rw'umuziki.

Ati: "N'abafana b'i Rubavu bashonje bahishiwe. Nshobora kuzazana Slim Drip cyangwa se undi wese. Kuzana rero B-Threy ku rubyiniro, n'ahandi ibitekerezo byavuye ni uko dusanzwe dukorana."

Ni amagambo agaragaza ko Bushali ashaka ko ibi bitaramo biba umwanya wo kwereka abafana abantu bagize uruhare mu rugendo rwe, aho kuba umwanya wo kuririmba wenyine.

Ku ruhande rwa B-Threy, yavuze amagambo akomeye agaragaza uburyo afata Bushali nk'umuntu wagize uruhare rukomeye mu buzima bwe ndetse no mu rugendo rw'umuziki.

Ati: "Bushali ni mukuru wanjye, ni murumuna wanjye, ni amaraso yanjye. Afite itandukaniro n'abandi benshi twahuye. Twabanye, mbona uburyo ubwenge bwe bukora ku buryo umuntu atabisobanukiwe. Ni cyo kintu cya mbere."

Yakomeje avuga ko icyo yubaha cyane muri Bushali ari ubushobozi bwo kubaka ibintu biturutse ku busa kugeza bigeze ku rwego rwo hejuru. Ati: "Bushali mufata nk'umuntu uzi icyo bita kubaka. Kubaka ikintu ugihereye hasi ukakigeza hejuru, mbese kugeza usakaye. Uyu ni we muvandimwe rwose."

Nubwo B-Threy yamwise amaraso ye, Bushali na we ntiyasigaye inyuma mu gushimangira ubucuti bwabo. Yavuze ko B-Threy amufata nka Mukuru we ndetse nk'umubyeyi, agaragaza ko hagati yabo buri umwe yubaha undi kandi akamufata nk'umuntu w'ingenzi mu buzima bwe.

Ubushuti bwa Bushali na B-Threy si ubw'uyu munsi. Bombi bahuriye muri Green Ferry, Label yabafashije gukomeza kwagura ibikorwa byabo ndetse bakorana indirimbo zakunzwe zirimo "Niki", "Ubukire" na "Nituebue", indirimbo benshi bafata nk'izafunguye andi mahirwe ku muziki wabo ndetse zikanagira uruhare mu gukomeza kubaka izina ryabo mu njyana ya Hip Hop.

Mu gihe MTN Iwacu Muzika Festival 2026 igana ku musozo, Bushali yatanze icyizere ko no mu gitaramo giteganyijwe kubera i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026 ashobora kongera gutungura abafana ashyirana ku rubyiniro n'undi muhanzi, mu rwego rwo gukomeza kwishimira abo basangiye urugendo rw'umuziki.

Amagambo y'aba baraperi agaragaza ko inyuma y'ibihangano byabo n'ubwamamare bafite, hari umubano ushingiye ku kwizerana, kubahana no gushyigikirana, ibintu bavuga ko ari byo byatumye bakomeza kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda.


B-Threy yatangaje ko Bushali amufata nka Murumuna we, kandi akaba amaraso ye


Bushali yavuze ko yaserukanye na B-Threy kubera ko yagize uruhare mu rugendo rwe

KANDA HANO UREBE B-THREY NA BUSHALI BAHURIYE MU KIGANIRO KIMWE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...