Ibi
byongeye kugaragara ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, ubwo bahuriraga
ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival rwabereye mu Karere ka Musanze,
bakishimirwa n'ibihumbi by'abafana bari baje kwihera ijisho bamwe mu bahanzi
bagezweho mu Rwanda.
Nyuma
y'igitaramo, bombi baganiriye n'itangazamakuru bagaragaza ko umubano ubahuza
utagarukira ku kuba bakorana umuziki, ahubwo ushingiye ku buvandimwe n'icyizere
bamaze imyaka bubakanye.
Bushali
yavuze ko guhamagara B-Threy ngo bahurire ku rubyiniro atari ibintu byabaye
impanuka, ahubwo byari uburyo bwo guha agaciro umuntu bafatanya urugendo kuva
kera.
Yasobanuye
ko uko ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bigenda bisatira umusozo,
yifuza kujya ashyira ku rubyiniro bamwe mu bahanzi bakoranye ndetse bafite
uruhare mu rugendo rwe rw'umuziki.
Ati:
"N'abafana b'i Rubavu bashonje bahishiwe. Nshobora kuzazana Slim Drip
cyangwa se undi wese. Kuzana rero B-Threy ku rubyiniro, n'ahandi ibitekerezo
byavuye ni uko dusanzwe dukorana."
Ni
amagambo agaragaza ko Bushali ashaka ko ibi bitaramo biba umwanya wo kwereka
abafana abantu bagize uruhare mu rugendo rwe, aho kuba umwanya wo kuririmba
wenyine.
Ku
ruhande rwa B-Threy, yavuze amagambo akomeye agaragaza uburyo afata Bushali
nk'umuntu wagize uruhare rukomeye mu buzima bwe ndetse no mu rugendo
rw'umuziki.
Ati:
"Bushali ni mukuru wanjye, ni murumuna wanjye, ni amaraso yanjye. Afite
itandukaniro n'abandi benshi twahuye. Twabanye, mbona uburyo ubwenge bwe bukora
ku buryo umuntu atabisobanukiwe. Ni cyo kintu cya mbere."
Yakomeje
avuga ko icyo yubaha cyane muri Bushali ari ubushobozi bwo kubaka ibintu
biturutse ku busa kugeza bigeze ku rwego rwo hejuru.
Nubwo
B-Threy yamwise amaraso ye, Bushali na we ntiyasigaye inyuma mu gushimangira
ubucuti bwabo. Yavuze ko B-Threy amufata nka Mukuru we ndetse nk'umubyeyi,
agaragaza ko hagati yabo buri umwe yubaha undi kandi akamufata nk'umuntu
w'ingenzi mu buzima bwe.
Ubushuti
bwa Bushali na B-Threy si ubw'uyu munsi. Bombi bahuriye muri Green Ferry, Label
yabafashije gukomeza kwagura ibikorwa byabo ndetse bakorana indirimbo zakunzwe
zirimo "Niki", "Ubukire" na "Nituebue", indirimbo
benshi bafata nk'izafunguye andi mahirwe ku muziki wabo ndetse zikanagira
uruhare mu gukomeza kubaka izina ryabo mu njyana ya Hip Hop.
Mu
gihe MTN Iwacu Muzika Festival 2026 igana ku musozo, Bushali yatanze icyizere
ko no mu gitaramo giteganyijwe kubera i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026 ashobora
kongera gutungura abafana ashyirana ku rubyiniro n'undi muhanzi, mu rwego rwo
gukomeza kwishimira abo basangiye urugendo rw'umuziki.
Amagambo y'aba baraperi agaragaza ko inyuma y'ibihangano byabo n'ubwamamare bafite, hari umubano ushingiye ku kwizerana, kubahana no gushyigikirana, ibintu bavuga ko ari byo byatumye bakomeza kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda.
B-Threy yatangaje ko Bushali amufata nka Murumuna we, kandi akaba amaraso ye
Bushali
yavuze ko yaserukanye na B-Threy kubera ko yagize uruhare mu rugendo rwe
KANDA HANO UREBE B-THREY NA BUSHALI BAHURIYE MU KIGANIRO KIMWE