Mufata nka mushiki wanjye - DJ Phil Peter ku mubano wihariye afitanye na Marina nyuma yo gutaramana i Huye -VIDEO

Imyidagaduro - 22/06/2026 7:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Mufata nka mushiki wanjye - DJ Phil Peter ku mubano wihariye afitanye na Marina nyuma yo gutaramana i Huye -VIDEO

DJ Phil Peter yatangaje ko kuba yarahagurukijwe na Marina bakaririmbana ku rubyiniro mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye i Huye, atari ibintu byamutunguye cyangwa byabaye ku bw'impanuka, kuko bafitanye umubano umaze imyaka myinshi ushingiye ku buvandimwe, ku nshuti no gukorana mu muziki.

Mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu Karere ka Huye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, Marina yari umwe mu bahanzi bishimiwe cyane n'abitabiriye iki gitaramo cyitabiriwe n'abasaga ibihumbi 18.

Uyu muhanzikazi yasusurukije abakunzi b'umuziki ari kumwe n'abahanzi batandukanye barimo Amalon, Ross Kana, Kivumbi King, Platini P (Dream Boys), Davis D, Kenny Sol, Bushali, na Chriss Eazy.

Mu bihe byashimishije benshi muri iki gitaramo harimo igihe Marina yahamagaraga DJ Phil Peter ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo ebyiri bakoranye zirimo 'Bimpame' na 'Ifoto', ibintu byatumye abafana benshi basubira mu bihe by'izo ndirimbo zakunzwe cyane.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, DJ Phil Peter yavuze ko umubano afitanye na Marina watangiye kera cyane, mbere y'uko aba umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda.

Yasobanuye ko yamumenye akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ndetse ko yagiye amureba akura kugeza ageze ku rwego ariho uyu munsi.

Ati: "Tuziranye kuva cyera. Marina muzi akiga mu mashuri yisumbuye agitangira, ari mu myaka nka 15. Yazaga mu bitaramo bya Speciale Vacance, aba inshuti yanjye, aba mushiki wanjye. Mba inshuti n'umuryango we. Ni umwana nakuze ndeba, akaba nka mushiki wanjye kugeza n'uyu munsi."

Aya magambo agaragaza ko umubano w'aba bombi urenze kure uwo gukorana umuziki gusa, ahubwo ko ushingiye ku ubatse mu myaka myinshi ishize.

DJ Phil Peter yavuze ko impamvu bakomeje guhuza neza mu muziki ari uko buri wese afite uburyo bwe bwihariye bwuzuza undi.

Yagize ati: "Kubera ko iyo ukurikiye kenshi usanga harimo ibirimo Reggae, Dancehall na Rap, nkaba na MC, nawe rero ijwi rye riroroshye ku buryo riherekeza ibyo bintu. Ni uko guhuza, ubundi tugahuza."

Uyu munyamakuru, umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba yavuze ko mu ndirimbo zose yakoranye na Marina, 'Bimpame' na 'Ifoto' azifata nk'izidasanzwe mu rugendo rwe rwa muzika.

Yagarutse by'umwihariko ku ndirimbo 'Bimpame', avuga ko yayikoze mu buryo bwihuse nyuma yo kugira igitekerezo cyo gukora indirimbo yo kwishimisha.

Ati: "Bimpame twayikoreye mu gihe cy'isaha imwe. Nayikoze nyuma yo kubwira Producer Element ko nshaka gukora indirimbo nanjye yo kwishimisha. Duhamagara Marina, ayumvise ahita ayikunda cyane."

Nubwo abafana benshi bazi cyane izi ndirimbo ebyiri, DJ Phil Peter yatangaje ko we na Marina bafite ububiko bunini bw'izindi ndirimbo zitigeze zisohoka.

Yavuze ko bafite indirimbo zirenga icumi bakoze hamwe muri studio, ibintu byerekana uburyo bakoranye cyane mu bihe bitandukanye. Ati: "Uretse izi ndirimbo ebyiri, dufitanye n'izindi nyinshi muri studio, zirenga icumi. Ni indirimbo zisobanuye ikintu kinini mu rugendo rwanjye."

Kongera guhura kwa DJ Phil Peter na Marina ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival byabaye nk'urwibutso rwiza ku bakunzi b'umuziki nyarwanda, by'umwihariko abakurikiranye urugendo rw'aba bombi kuva bakinjira mu muziki.

Byongeye kandi byerekanye ko n'ubwo imyaka ishira, hari ubucuti n'ubufatanye bukomeza kubaho, bugatuma ibihangano bakoze kera bikomeza gushimisha abakunzi b'umuziki nk'aho byaba byasohotse ejo.

Dj Phil Peter yatangaje ko umubano we na Marina wagutse kuva uyu mukobwa akiri mu mashuri yisumbuye

Marina avuga ko Dj Phil Peter bakoranye indirimbo nziza, ibyatumye amuha umwanya i Huye bakaririmbana

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ PHIL PETER


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...