Mucyowera Jesca yashyize hanze indirimbo nshya “Nta Mpamvu” nyuma yo gukora igitaramo cy'amateka

Imyidagaduro - 23/12/2025 4:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Mucyowera Jesca yashyize hanze indirimbo nshya “Nta Mpamvu” nyuma yo gukora igitaramo cy'amateka

Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mucyowera Jesca, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nta Mpamvu”, ikurikira igitaramo gikomeye aherutse gukorera muri Camp Kigali, aho yamuritse ku mugaragaro album ebyiri ze za mbere.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Jesca Mucyowera yasobanuye aho igitekerezo cy’iyi ndirimbo ye nshya "Nta mpamvu" cyaturutse. Yavuze ko inganzo yayo yamujemo ubwo yari mu materaniro mu gihe cy'ijambo ry'Imana, umwigigisha w'ijambo ry'Imaan agasoma icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya Daniyeli, inkuru ivuga kuri Nebukadinezari na Saduraka.

Yagize ati: “Nari ndi mu materaniro umuntu asoma icyanditswe cyo muri Daniyeli, inkuru ivuga kuri Nebukadinezari na Saduraka. Umwami yabajije ati ‘Imana iri bubankize ni iyihe?’ Iryo jambo ‘ni iyihe?’ ryangumye mu mutima, nuko ntashye ndarisoma neza, numva havuyemo indirimbo.”

Indirimbo ye nshya “Nta Mpamvu” y'iminota 14, ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abantu no kubasaba kudacogora mu kwizera. Agaragaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu ava ku Mana, n’iyo yaba anyuze mu bihe bikomeye.

Ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'igitaramo cye cya mbere  “Restoring Worship Experience”. Yataramanye n’amatsinda akomeye arimo Alarm Ministries na True Promises Ministries, mu gihe Apôtre Alice Mignonne Kabera ari we wabwije ijambo ry'Imana, ndetse amushyigikira mu buryo bukomeye aho yamuhaye inkunga ya miliyoni 5 Frw.

Muri icyo gitaramo, Jesca Mucyowera yamuritse album ebyiri ze za mbere:  “Yesu Arashoboye” na “Imana Ikomeye”. Yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo Adonai, Imana Ikomeye, Ndabihamya, Nta Mpamvu, Shimwa, Ntazagutererana n’izindi.

Uyu muhanzikazi Jesca Mucyowera umaze imyaka 5 mu muziki nk'umuhanzi wigenda, yavuze ko yanyuzwe n’uko igitaramo cye cyagenze, anemeza ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwitabirwa n’abantu benshi kuko ubutumwa bwiza budakoza isoni, nk’uko Bibiliya ibivuga.

Indirimbo “Nta Mpamvu” ije nk’ubuhamya bushya bw’urugendo rwa Jesca Mucyowera mu muziki wa Gospel, ikaba igamije gukomeza no gusubizamo imbaraga imitima y’abakomeje kwizera Imana. Amashusho yayo yafatiwe muri iki gitaramo cy'amateka yakoze ku wa 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali.

Jesca Mucyowera aherutse gukora igitaramo cy'amateka yamurikiyemo Album ebyiri

Jesca yashyize hanze indirimbo nshya "Nta mpamvu" y'amashusho yafatiye mu gitaramo cye

Jesca Mucyowera yatangiye gushyira hanze amashusho y'indirimbo ze yafatiye mu gitaramo aherutse gukora

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA "NTA MPAMVU" YA JESCA MUCYOWERA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...