Yabwiye InyaRwanda ko
kwinjira mu muziki atari ibintu byamutunguye, kuko yakuze yiyumvamo impano,
kandi kuva akiri muto yakundaga umuziki, akunda kuririmba no kubyina.
Ati “Wasangaga ndi
wa mwana uhora imbere ya Televiziyo areba umuziki n’amafilime, kandi nkaba ndi
kwigana ibyo nabonye (nko kubyina) ahantu nihishe."
Akomeza ati “Nagiraga isoni ariko
nakundaga ibijyanye n’imyidagaduro, kandi uko nkura nagendaga nivumburamo
ibijyanye n’ubuhanzi, kugeza ubwo ntangiye kujya mpimba indirimbo zanjye."
Uyu musore avuga ko kuva
akiri ku ntebe y’ishuri yagiye agerageza gukora indirimbo gake gake mu buryo
butabangamiye amasomo.
Ababyeyi be n’abavandimwe
be bakunda umuziki nubwo ntawundi mu muryango wabikoze nk’umuhanzi.
Yibuka ko Se yari afite
Radio ya 'Cassette' nini, ku buryo ku bunani bararaga bacuranga, babyina kugeza
bukeye.
Mucyo ashima ababyeyi be ku
bw’inkunga bamuteye ubwo yinjiraga mu muziki, kandi bakamugira inama yo gukora
umuziki nyuma y’uko asoje amasomo.
Ati “Ababyeyi bambwiye ko
ngomba kubanza kwiga nkazajya mu by’umuziki neza nyuma, kandi ni nabo bagiye
bampa amafaranga yo kujya muri studio ngakora zimwe mu ndirimbo nahereyeho."
Akomeza ati “Ikindi
nakundaga kubona hafi yanjye urungano rukunda umuziki, rero byose byahura
n’urukundo nkunda umuziki, no kwiyumvamo impano nkumva rimwe nzatobora ngakora
umuziki."
Imyaka itanu irashize ari
mu muziki, iherekejwe no kuba yaragiye ashyira hanze indirimbo zinyuranye.
Mucyo avuga ko imbogamizi
yagiye ahura nazo zatumye izina rye ritamenyekana, ahanini zishingiye ku
bushobozi buri muhanzi wese akenera ngo azamuke.
Ati “Imbogamizi nagiye
mpura nazo ni izo kutabona ubufasha cyangwa ubushobozi umuhanzi aba akeneye
kugirango izina rye rizamuke, aho navuga kubura amikoro yo kujya muri studio
ngo ukore 'audio' iri ku rwego rwiza cyangwa se video."
Anavuga ko n’ibihangano
yagiye akora atabonye inzira nziza yo kubyamamaza mu bitangazamakuru, biri mu
byatumye bidahita bimenyekana nk’uko byakagenze.
Avuga ati “Ikindi gikomeye
ni ukubura 'Promotion' y’ibihangano byanjye ku bitangazamakuru bitandukanye, hari
ubwo najyanaga ibihangano ku bitangazamakuru ngategerereza ko bazabitambutsa
ngaheba, ikindi kintu ni ukuba ibintu byose mbyikurikiranira ku giti cyanjye."
Akomeza ati “Tekereza kuzamenya aho amafaranga ya studio azava kugeza kugushaka promotion y’ibihangano, kandi byose ugomba kubifatanya n’ubuzima busanzwe."
"Ni ibintu biba bigoye, gusa sinjya ncika
intege ku kintu nkunda, burya ingorane zirakwigisha, ni inzira imwe mu nzira
ya muntu, ngomba gukomeza kugeza igihe izina ryanjye rizaremera."
Asanzwe akora ibijyanye na ‘Videography’ kuri The New Times
Mucyo asanzwe ari umukozi
w’Ikinyamakuru The New Times aho akora mu bijyanye no gukora no gutunganya
amashusho (Videography).
Avuga ko umusaruro akura
muri akazi ari wo umufasha kujya muri studio agakora izindi ndirimbo.
Ati “Ikindi ‘Videography’
nkora ijyanye na ‘Journalism’ bityo bikamfasha kujya ahantu hatandukanye
habereye ibitaramo cyangwa ibindi bijyanye n’ubuhanzi ku buryo ngenda mpakura
amasomo, ndetse bikampuza na bamwe mu bahanzi ku buryo ngira icyo mbigiraho
cyangwa se tukubaka n’ubushuti bwazatanga umusaruro mu gihe kizaza."
Avuga ko atari akazi
koroshye kuri we, kuko rimwe na rimwe usanga gutunganya amashusho n’amajwi bimutwaye
umwanya munini, kwita ku muziki asanzwe akora ntabibonere umwanya nk’uko
bisanzwe.
Akomeza ati "Gusa ngerageza
kureba uko nabihuza uko bishoboka, byose ni ibintu byanjye rero ngomba
kubikora."
Mucyo avuga ko kuva
yakwinjira mu mu muziki yinjiranye intego gukora umuziki ufite ubudasa n’umwihariko.
Avuga ko ashaka kugira umwimerere we ku buryo umuntu azajya yumva indirimbo ze
akumvamo itandukaniro cyangwa se ikintu gishya.
Avuga kandi ko ashaka
kugera ku rwego rw’aho umuziki we uzajya uba ukinwa hose mu gihugu, agatumirwa
mu bitaramo bikomeye, kandi akaba ari ku rwego rwo gutungwa n’umuziki ku buryo
ibindi byo gukora byaba ari inyunganizi.
Mu 2017 nibwo yasohoye
indirimbo ye ya mbere ‘Papillon’. Avuga ko ayifiteho urwibutso rudasaza, kuko
amafaranga yakuyemo yamufashije gukora indi ndirimbo.
Imwibutsa kandi abantu
yagiye ayiririmbira mu bukwe, ikamwibutsa umusore umwe wamubwiye ko
yayitereteshaga kuko yari afite umukunzi witwa Papillon
Inamuha ishusho
y’iterambere ry’umuziki we mu buryo agenda arushaho kumenya kuyobora ijwi rye,
ndetse no kwisanzura nk’iyo ari muri studio.
Ati “Buri munsi ngenda niga
ibintu bishya, rero iriya ndirimbo navuga ko ari nk’itangiriro ryo kumenya
ubwoko bw’umuziki nkora."
Uyu musore asanzwe anakora
ibiganiro bitambuka kuri shene ye ya Youtube, bigamije kwigisha abantu, kubereka
ahantu nyaburanga, ibishingiye ku muziki n’ibindi.
Ubu yasohoye indirimbo yise
‘Niba wishimye’ yibutsa abantu ko bagomba kwishima, kubaho ubuzima bufite
umunezero n’icyizere cy’ejo hazaza, bakirengagiza ibizazane n’ingorane bahura
nazo mu buzima bwa buri munsi.
Iyi ndirimbo yakozwe mu
buryo bw’amajwi na Producer Jimmy, yisunze cyane injyana yise ‘Kinyamapiano’,
aho yavanze amapiano na gakondo Nyarwanda. Mu busanzwe, Mucyo akora injyana ya
Afro-Fusion.
Murekaze Mucyo Willy Pascal [Mucyo WaKera] yavukiye mu Majyepfo y’u Rwanda, afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye no gukina Ikinamico n’ibijyanye nayo, ndetse no kubyigisha (Drama with Education).
Muri iki gihe atuye i Kigali
mu karere ka Gasabo, ni naho nkorera akazi ke ka buri munsi. Uyu musore avuga ko kimwe mu byo abantu
bamumenyaho ari uko ari umuntu utuje, ukunda kwiga ibintu bishya, gutembera
ahantu hashya, kureba inkuru mbarankuru ‘Documentaire’- Kuri we avuga ko
umuziki ari ubuzima.
Mucyo avuga ko mu myaka
itanu ishize yahuye n'imbogamizi zo kumenyekanisha ibihangano bye

Mucyo avuga ko akazi akora
ko gufata amashusho kamwunganira mu muziki amaze imyaka itanu akora
Mucyo avuga ko ashaka
gukora akagera ku rwego rw'aho umuziki uzamutunga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIBA WISHIMYE' YA MUCYO WAKERA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MBERE YA MUCYO YISE 'PAPILlON'
