Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda Tv. Mucyo Antha kuri ubu uri kubarizwa muri Ghana abajijwe inama yagira amakipe yo mu Rwanda muri ibi bihe by’isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi, yavuze ko icyo yirinda ari ukujya kugura abakinnyi muri shampiyona ya Uganda n’u Burundi bijyanye n’uko abona ko nta bakinnyi bakomeye bakivayo.
Yavuze ko amakipe yo mu Rwanda akwiye kugerageza akagura ibitekerezo agakorana n’abantu bari kuri 'terrain' ndetse akajya agera no ku Isoko hakiri kare. Ati: ”Bagerageze kwagura ibitekerezo barebe kure hashoboka n'ibinaba ngombwa bifashishije abantu bari kuri 'terrain' kugira ngo babafashe kubaha abakinnyi beza. Ikindi gikomeye mu Rwanda kubera kujya amakipe ajya ku isoko atinze, birayagora bikaba ngombwa ko bagura abakinnyi baciriritse kubera ko iyo ufite ubushobozi bucye wirinda kujya ku isoko ku munota wa nyuma, ujya ku isoko kare.”
Mucyo Antha wamenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru ku binyamakuru birimo Radio & TV10 kuri ubu akaba ari kwiga ibijyanye no gushaka abakinnyi, yavuze ko iyo ugeze ku mukinnyi ukomeye hakiri kare byakunda ko yagusinyira ariko ko iyo umugezeho utinze andi makipe akomeye yatangiye kumugeraho bihita bigorana.
Yagize ati: ”Icyo nshaka kuvuga ni iki: 'Umukinnyi ugezeho mu kwezi kwa 5, mu kwezi kwa 4, biroroshye ko wavugana nawe ukamusinyisha imbanzirizamasezerano ari mwiza', ariko iyo umwaka w'imikino urangiye ku meza hajyayo amakipe atanu cyangwa atandatu amushaka.
Mu guhitamo rero abanza kureba shampiyona izwi ni iyihe, icya kabiri akareba amafaranga, icya 3 akareba ni he nshobora kuba nakina nkazamura impano yanjye cyangwa nkagera ku rundi rwego."
Yakomeje ati: "Mu Rwanda ntabwo hazwi ariko ujya kubona ukabona APR FC, Rayon Sports, Police FC zirimo ziraza ku isoko ku munota wa nyuma. None se muraza ku isoko ku munota wa nyuma murahangana na Yanga SC, Simba SC za Azam zahugutse? Ntabwo biri buze gushoboka kuko uko umukinnyi mwiza wamubonye n'abandi bamubonye. Inama bajye bakora ibintu ku gihe kandi bige kujya kuri Terrain ni cyo kintu gishobora gufasha shampiyona yacu”.
Mucyo Antha yavuze ko kandi hari abakinnyi bakomeye ajya ashaka kuzana mu Rwanda bakabyanga bijyanye n’urwego shampiyona y'u Rwanda iriho.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUCYO ANTHA

Mucyo Antha yagiriye inama amakipe yo mu Rwanda kujya ajya ku isoko ry'abakinnyi hakiri kare
