Mubonamo Chriss Eazy w'ejo hazaza, ni we nifuza kuzaba" Chriss Eazy avuga kuri King James

Imyidagaduro - 03/08/2026 9:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Mubonamo Chriss Eazy w'ejo hazaza, ni we nifuza kuzaba"  Chriss Eazy avuga kuri King James

Nyuma y'igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki cyabereye muri BK Arena, Chriss Eazy wari umwe mu bahanzi bataramanye yavuze ko King James ari icyitegererezo cye kandi ko yifuza kuzagera ku rwego rwe.

Chriss Eazy yataramanye na King James mu ndirimbo yabo 'Wakanaka', asobanura ko atari ubwa mbere bahurira ku rubyiniro. Yavuze ko ubufatanye bwabo bwatangiye mu gikorwa cyo kwamamaza Umukuru w'Igihugu, ari na bwo bwabyaye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo.

Yagize ati: "Indirimbo Wakanaka yavuye mu gikorwa cyo kwamamaza Umukuru w'Igihugu. Ni ho twahuriye bwa mbere ku rubyiniro, nyuma haza igitekerezo cyo gukora Wakanaka. Kuza hano mbifata nk'umugisha, kandi ni nk'uko wabona umuvandimwe wawe yakoze ubukwe ukamwambarira."

Chriss Eazy yagaragaye ku rubyiniro yambaye umwambaro wariho ifoto ya King James, agaragaza icyubahiro n'urukundo amukunda.

Yagize ati: "James mubonamo ibintu byinshi, mubonamo Chriss Eazy w'ejo hazaza. Ni we nifuza kuzaba ahazaza, kandi iki ni ikimenyetso. Nagombaga kubikora ku munsi we."

Ubwo King James yahamagaraga Chriss Eazy ku rubyiniro, baririmbanye 'Wakanaka'. Nyuma y'iyo ndirimbo, King James na we yaririmbye imwe mu ndirimbo za Chriss Eazy yakunzwe cyane n'abakunzi b'umuziki yitwa 'Sekoma'.

Chriss Eazy yavuze ko byamukoze ku mutima kubona King James amubwira ko iyo ndirimbo ari imwe mu zo akunda cyane. Yagize ati: "Yambwiye ko mu ndirimbo zanjye zose, iyo ari yo akunda cyane. Kuba umuntu umaze imyaka 20 mu muziki ashima igihangano cyawe ni ibintu bidasanzwe kandi bintera imbaraga."

Chriss Eazy yanageneye ubutumwa King James, amushimira urugendo rurerure amaze mu muziki. Yagize ati: "Ndamukunda cyane, ndamwubaha cyane kandi atera imbaraga. Urubyiruko  cyane. Namwigiyeho ibintu byinshi, birimo no kwicisha bugufi. Icyo namwizeza, njyewe nka Chriss, nzatera ikirenge mu cye. Ngomba kubikora kandi nzabirwanirira. Icyizere anjyirira ntabwo nzamutenguha."

Uyu muhanzi yavuze kandi ku ndirimbo 'Bana' yakoranye na Shaffy, asobanura ko ari yo yabaye intandaro y'ubucuti bwabo. Ati: "Mbere yo gukora Bana ntabwo twari tuziranye. Twahuriye muri uwo mushinga, kuva icyo gihe twabaye nk'abavandimwe. Indirimbo yampaye umuvandimwe."


Chriss Eazy yataramanye na King James mu gitaramo cyabereye muri BK arena 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...