Mube ijisho ry’abaturage – Polisi ku bagize Komite z’Abaturage mu kwicungira Umutekano

Amakuru ku Rwanda - 01/07/2026 8:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Mube ijisho ry’abaturage – Polisi ku bagize Komite z’Abaturage mu kwicungira Umutekano

Abagize Komite z’Abaturage mu Kwicungira Umutekano (Community Policing Committees - CPCs) bahawe amahugurwa yo gutegurirwa guhugura abandi, basabwe kurushaho gushimangira ubufatanye n’abaturage kugira ngo bakumire ibyaha bitaraba, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano.

Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri tariki ya 30 Kamena, ubwo hasozwaga ku mugaragaro amahugurwa y’abagize izi Komite bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali, mu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kicukiro.

Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda, aya mahugurwa y’amezi atatu yari agamije gutegura abazahugura abandi (Training of Trainers – ToT), yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu gukumira ibyaha no kubaka umutekano urambye.

Yahabwaga abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’Intara (RPCOs), abo ku rwego rw’uturere (DPCOs), abashinzwe imiyoborere myiza mu turere, abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake, abashinzwe umutekano muri DASSO, ndetse n’abahagarariye Komite z’Abaturage mu Kwicungira Umutekano bagera ku 1,500 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Mu gusoza ayo mahugurwa, Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yavuze ko umutekano w’u Rwanda ushingira ku bufatanye bukomeye hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.


Yagize ati: "Umutekano rusange ni inshingano zisangiwe n’abaturage n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko. Komite z’Abaturage mu Kwicungira Umutekano zifite uruhare rukomeye mu guhuza abaturage na Polisi kugira ngo ibibazo by’umutekano bitangweho amakuru ku gihe."

Yasobanuye ko izi Komite zifasha kumenya ibibazo bibangamiye umutekano mu baturage, gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku byaha n’ibikorwa bikemangwa bikimara kugaragara, gukusanya amakuru yizewe no kuyageza kuri sitasiyo za Polisi, ndetse no gukurikirana uko ibibazo byakemuwe.

Yasabye abitabiriye amahugurwa gukomeza kuba ijisho ry’abaturage bahagarariye, bakarushaho gukorana na bo mu gukumira ibyaha mbere y’uko biba. Ati: "Turabasaba kurushaho kuba ijisho ry’abaturage muhagarariye mu gusigasira umutekano n’ituze rusange mufatanya na bo, kuko ari bwo buryo bwiza bwo gukumira ibyaha bitaraba."

Ku ruhande rwa Superintendent of Police (Rtd) Ruboneza Nkorerimana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Ibikorwa by’Umutekano muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, yagaragaje ko hakiri ibyaha bibangamiye abaturage birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, ndetse n’ibindi bikomoka ku biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yavuze ko ibyo byaha bikurura n’izindi ngaruka zirimo inda zitateganyijwe, abana bata ishuri ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango. Yasabye abagize Komite z’Abaturage mu Kwicungira Umutekano gukoresha ubumenyi bahawe kugira ngo bahugure abandi no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutahura no gukumira ibyaha.


Yagize ati: "Abahuguwe guhugura abandi bagomba gutegura amahugurwa y’izindi Komite bakifashisha ibibazo by’umutekano biboneka aho batuye, bakanazongerera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishya bihora bivuka."

Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abagize Komite z’Abaturage mu Kwicungira Umutekano, kugira ngo bakomeze gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi, abaturage n’izindi nzego z’umutekano, bityo hakomeze kubakwa umuryango utekanye kandi urangwa n’imikoranire myiza mu gukumira ibyaha.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...