Mu Rwanda hashyizweho urubuga rushya rufasha gushaka inshuti n'umukunzi

- 11/08/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Mu Rwanda hashyizweho urubuga rushya rufasha gushaka inshuti n'umukunzi

Nyuma yo gushyira ahagaragara urubuga rwibanda ku nkuru z’urukundo, Inyarwanda Ltd, yashyize ahagarara urubuga rushya, ruzajya rwifashishwa n’abashaka guhura n’abakunzi ndetse n’inshuti.

Uru rubuga rwatangiye no gukora ruri ku murongo wa www.dating.inyarwanda.com, umuntu ushaka guhura n’inshuti ndetse no kuba yabona umukunzi w’ubuzima bwe bwose abasha kurwifashisha.

Kuri uru rubuga, umuntu wese, nyuma yo kwiyandikisha, ashobora kuhasanga serivise nko kohererezanya ubutumwa (Message) n’abantu bamaze kwiyandikishaho, kuvugana bandikirana (chatting) ndetse no kwandikirana E-mails.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikworwa bya Inyarwanda Ltd Bwana Wilson Misago, avuga ko uru rubuga barukoze bagamije gusubiza ibyifuzo by’abantu bari basanzwe basura urubuga rwa www.gukunda.com rufitwe n’isosiyete ya Inyarwanda Ltd.

Yagize ati: “Tujya gushing urubuga rwa Gukunda.com, twari dufite intego yo kwibanda ku nkuru zerekeranye n’urukundo, kugirana inama, gutanga ubuhamya, imitoma, n’ibindi, nyuma abasomyi b’uru rubuga bagiye bifuza ko twabashyiriraho n’uburyo bwabafasha guhura n’abo bifuza kuzabana cyangwa bagirana ubucuti busanzwe, uru rubuga rushya twashyizeho nicyo rugamije.”

Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko ubutumwa hagati y’abantu babiri bari kuganirira kuri uru rubuga ari ibanga hagati yabo kimwe n’andi makuru biba atari ngombwa ko umuntu atangaza.

Kugeza ubu kwinjira no gukoresha uru rubuga ruboneka ku isi yose ni ubuntu, ndetse n’ibihaboneka byose ni ubuntu.

Gukoresha uru rubuga, bisaba kwiyandikisha ukuzuza imyirondoro uko isabwa nyuma ugahita uhabwa uburenganzira bwo kurukoresha aho waba uri hose.

Inyarwanda Ltd yashyizeho uru rubuga isanzwe inafite izindi mbuga za internet nka www.inyarwanda.com rukora ku makuru y’umuco, umuziki, siporo n’imyidagaduro, www.gukunda.com rukora ku makuru y’urukundo, www.filmzacu.com rukora ku makuru ajyanye na sinema ndetse n’izindi serivise harimo www.inyarwanda.com/ikn ikoreshwa mu gutora indirimbo zikinirwa kuri televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro Ishusho Ku muziki Nyarwanda (IKN).

Kanda hano ubashe gusura uru rubuga rushya.

Inyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...