Mu Rwanda hanyuze ibyamamare muri muzika bitandukanye. Ese ninde washimishije abanyarwanda kurusha bagenzi be?

Imyidagaduro - 14/08/2014 11:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Mu Rwanda hanyuze  ibyamamare muri muzika bitandukanye. Ese ninde washimishije abanyarwanda kurusha bagenzi be?

Muri yi myaka 20 ishize mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatusi,bimwe mu byaranze u Rwanda harimo kuba rwarasuwe n’abantu benshi b’ibyamamare mu ngeri zose.Muri abo harimo n’abaririmbyi mpuzamahanga bagiye basura u Rwanda ku mpamvu zinyuranye ariko cyane cyane baje kuhakorera ibitaramo.

Muri iyi nkuru turibanda ku byamamare mpuzamahanga muri muzika byakoreye ibitaramo mu Rwanda guhera nyuma y’umwaka w’1994 kugeza muri uyu turimo wa 2014.

Lucky Dube

ff

Nyakwigendera Lucky Philip Dube,umunya Afurika y’epfo, icyamamare mu njyana ya reggae yaje mu Rwanda inshuro eshatu zose,muri 1996,mu 2000 ndetse no mu iserukiramuco rya FESPAD ryabaye mu mwaka w’2006 umwaka umwe mbere y’uko atabaruka tariki 18/10/2007.

Mu gitaramo yakoze mu Rwanda,benshi mu bari bahari bavuga ko batazibagirwa uyu munsi dore ko yacurangiye ndetse akanaririmbira abanyarwanda bakanyurwa bihagije.

Sean Paul

gg

Uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Jamaica yaje mu Rwanda tariki ya 5/12/2008 ku butumire bwa sosiyete y’itumanaho yariho icyo gihe yitwaga Rwandatel.Benshi mu bitabiriye igitaramo yakoreye kuri Stade Amahoro bishimiye uburyo yabasususrukije dore ko nyinshi mu ndirimbo ze zari zikunzwe hano mu Rwanda.

Shaggy

ff

Tariki ya 13/12/2008,ubwo sosiyete y’itumanaho ya MTN yizihizaga imyaka 10 yari imaze ikorera mu Rwanda,yatumiyeumuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica uzwi nka Shaggy aza gutaramira abanyarwanda.Iki gitaramo nacyo cyagenze neza ndetse abantu batari bacye bishimira kubona imbanankubone Shaggy.

Brick and Lace

bb

Mu mwaka w’2008 ubwo aba bakobwa b’impanga bakomoka mu gihugu cya Jamaica bari bagezweho cyane hirya no hino ku isi,ubwo mu Rwanda habaga iserukiramuco nyafurika ry’imbyino risanzwe rizwi nka FESPAD,ni muri urwo rwego aba bakobwa batumiwe maze tariki 27/7/2007 bataramira abanyarwanda .N’ubwo bitangenze nk’uko benshi bari babyiteze,aba bakobwa nabo bitwaye neza mu gitaramo bakoze.

Sean Kingston

gg

Ubwo bwa mbere mu Rwanda hatangiraga amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere,mu gitaramo gisoza iri rushanwa nibwo hatumiwe umuhanzi w’icyamamare nawe ukomoka mu gihugu cya Jamaica Sean Kingston.Mu gitaramo yakoze tariki 17/9/2011 kuri Stade Amahoro,benshi bari bamutegerejeho byinshi ariko bamwe batashye bavuga ko atahaye agaciro iki gitaramo.

Jason Deluro

gg

Umuhanzi w’icyamamare Jason Deluro wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yakoreye igitaramo mu Rwanda tariki 28/7/2012 ku butumire bw’abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubwo ryasozwaga ku nshuro yaryo ya 2.Benshi bishimiye uburyo uyu muhanzi yitwaye imbere y’imbaga y’abanyarwanda yari iteraniye kuri Stade Amahoro.

P Square

gg

Ntiyari inshuro ya mbere baza mu Rwanda,ariko igitaramo cyabo kinini bagikoze ubwo umuryango FPR Inkotanyi wizihizaga isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe.Muri iki gitaramo,iri tsinda rigizwe n’impanga(Peter na Paul Okoye)bo mu gihugu cya Nigeria bashimishije bidasubirwaho imbaga y’abari bateraniye kuri Stade Amahoro.

D Banj

ff

Uyu muhanzi w’umunya Nigeria nawe umaze kwamamara muri iki gihe,nawe yataramiye mu Rwanda mu karere ka Rubavu(ku Gisenyi)mu gitaramo cya Jungle Party.Abitabiriye icyo gitaramo bavuga ko nawe ntako atagize ngo abashimishe.

Beenie Man

ff

Beenie Man azwi cyane mu njyana ya Dancehall akaba nawe akomoka mu gihugu cya Jamaica.Uyu nawe yakoreye igitaramo mu Rwanda muri FESPAD ya 2013.Abitabiriye igitaramo cye bavuga ko byari ibisanzwe nta gihambaye yagaragaje.

Koffi Olomide

ff

Uyu muhanzi w’icyamamare wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yaje mu Rwanda inshuro zirenze imwe ariko aha turareba ku gitaramo yakoze mu mwaka w’2010 ubwo yafashaka perezida Paul Kagame kwiyamamaza aho nk’uko bisanzwe yashimishije benshi.

Kassav

gg

Iri tsinda mpuzamahanga risanzwe rizwi mu gukora injyana ya Zouk naryo ryakoreye igitaramo hano mu Rwanda tariki ya23/7/2010 mu iserukiramuco rya FESPAD.Aba nabo bashimishije abantu benshi ariko abandi bavuga ko batababonye uko bari biteze.

Elephant Man

gg

Elephant Man nawe azwi cyane mu njyana ya Dancehall ukomoka mu gihugu cya Jamaica yaje mu Rwanda tariki 2/12/2011 ubwo umuhanzi Kamishi yamurikaga Album ye.Abagiye muri iki gitaramo bavuze ko Elephant Man yagerageje ariko nawe ngo ntiyigaragaje uko babitekerezaga.

Alpha Blondy

gg

Mu byamamare byataramoiye mu Rwanda,harimo icyamamare mu njyana ya reggae ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire yataramiye mu Rwanda mu mwaka w’2006.Abitabiriye iki gitaramo bavuga ko cyari igitaramo cyiza cyane.

Mr Flavor

gg

Uyu muhanzi nawe umaze kubaka izina ukomoka muri Nigeria,yakoreye igitaramo mu Rwanda mu birori ngrukamwaka bya Happy People.Icyo gihe hari mu mwaka w’2012.Uyu nawe yashimishije abatari bacye.

Ismael Lo

ff

Ismael Lo ni umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Senegal uzwi cyane mu ndirimbo nka Tajabone.Uyu nawe yataramiye abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya Kigali Up mu mwaka w’2013.Uyu nawe yashimishije abakunzi be mu ijwi rye ry’umwimerere.

Fuse ODG(Azonto)

ff

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Ghana umaze kumenyeka cyane mu mbyino ya Azonto yataramiye abanyarwanda tariki 1/1/2013 mu bitaramo ngarukamwaka bitegurwa na East African Promoters.Abitabiriye iki gitaramo bavuga ko uyu nawe ntako atagize n’ubwo indirimbo ze nyinshi abanyarwanda batazizi.

Oliver Ngoma

ff

Nyakwigendera Oliver Ngoma wakomokaga mu gihugu cya Gabon yamenyekanye cyane mu njyana ya zouk nawe yataramiye abanyarwanda mu mwaka w’2008 mu muhango ngarukamwaka wo kwita izina ingagi.Oliver Ngoma yitabye Imana tariki 7/6/2010.

Lauryn Hill

ff

Uyu mugore w’icyamamare ukomoka muri Leta zunze ubumwe za America umenyerewe mu itsinda rya Fugees nawe yataramiye mu Rwanda mu iserukiramuco rya FESPAD mu mwaka w’2010 aho yashimishije benshi.

Davido

ff

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria nawe aherutse gukora igitaramo mu Rwanda tariki 4/7/2014 ubwo abanyarwanda bizihizaga isabukuru y’imyaka 20 bibohoye aho nawe yashimishije imbaga y’abantu bari bateraniye kuri Stade Amahoro.

Mu bandi bahanzi bakomeye bataramiye mu Rwanda twavuga nka Brenda Fassie,itsinda rya Makoma,Wenge musica,Lokua Kanza,Jean Christophe Matata,Ice Prince,Chameleone,n’abandi.

Muri aba bose ninde washimishije abanyarwanda kurusha abandi?Ni nde wifuza ko yagaruka gutaramira mu Rwanda?

Robert Musafiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...