Mu rwego rwo kwita ku bwiza, abantu benshi bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo gukoresha ingohe, zikaba ndende cyangwa se ukazihindurira ibara nka kimwe mu bikorwa by’ubwiza.
N’ubwo bikunzwe na benshi bikaba bikorwa na bacye, Gege wabanje kubyiga ndetse akabihererwa impamyabushobozi yakuye muri Nigeria, yashize Saloon y’ubwiza bwo kwita ku ngohe.
Uyu mukobwa umaze umwaka n’igice muri uyu mwuga, avuga ko mu gutangira byari bigoye kubera kubura ibikoresho bisabwa ariko uko yagiye arwana no gukora muri ibyo bihe bitoroshye, yaje kujya kugura ibikoresho bihagije mu Bushinwa, ubu mu Rwanda hakaba hari ahantu wakura ibikoresho bigezweho mu gukora ingohe.
Mu kiganiro na InyaRwanda TV, Mwizerwa Germaine (Gege) yagize ati: “Mbere kubona ibikoresho byaragoranaga, noneho ibikoresho byo gukora ingohe birahenda. Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, nagiye kuzana ibikoresho byinshi byo kwifashisha.”
Avuga ko kuba bitaboneka ahantu hose habonetse, yazanye byinshi cyane aho abikoresha mu kazi ke ka buri munsi ndetse akanagurisha ku bashaka ibikoresho byo gukoresha.
Ati: “Dufite stock ihagije. Turabicuruza hano muri Kigali no mu ntara, tukanabiranguza ndetse natwe tukabikoresha. Abantu bose bakora ubwiza bw’ingohe barangurira aha.”
Avuga ko kuba bigezweho ku bakobwa bose bisaba kuba hari abantu benshi batunganya izo ngohe. Ni muri urwo rwego Gege ari kwiga ku buryo bwo gutangiza ishuri ryigisha gukora ingohe ku buryo umuntu uzajya uryigamo azajya asohoka ari intyoza.
Ati: “Ingohe zagutunga muri Kigali ni ukuri. Ku bw'izo mpamvu, turi gutegura ko mu minsi iri imbere tuzatangiza ishuri ryo kwigisha gukora ingohe, dutange n’impamyabushobozi ku buryo umuntu uzajya arangiza kwiga aha azajya ahita ajya mu kazi.”
Avuga ko bizaba ari amahirwe ku bazigira muri iyi gahunda ari gutegura kuko abakora ingohe bamuranguriraho kandi hakiri ubuke bw’abakozi bazobereye mu gutunganya ingohe bityo abazajya basoza kwiga muri iyi gahunda batazajya bashomeri.
Agira abakobwa inama zo gukora cyane ndetse no kudasuzugura akazi, bagakura amaboko mu mufuka. Yagize ati: “Nkange narangije kwiga muri Kaminuza muri Statistics ariko dipolome nayishyize hasi nza gukora. Iyo ufashe akazi kose neza, ntugasuzugure, urahirwa kandi ukirinda kuba wagwa mu bishuko.”
Gege Lashes Lounge ikorera i Remera ku Gisimenti mu nyubako ya Ikaze House. Batunganya ingohe ndetse no kuranguza ibikoresho byo gutunganya ingohe. Wifuza ko bagukorera, uhamagara 0788822851 ugasaba ‘Appointment’ y’igihe bagukorera ingohe, nawe ugasa neza.



Gege washinze saloon itunganya ingohe ya Gege Lashes Lounge ikorera ku Gisimenti, ari muri gahunda zo gutangiza ishuri ryigisha gukora ingohe




Uyu mukobwa washoye imari ye mu gutunganya ingohe, avuga ko ari umwuga mwiza kandi watunga abantu cyane ko ubu buryo bwo kongerera ubwiza abakobwa bugezweho cyane


Muri Gege Lashes Lounge ni ho hantu honyine wakoreshereza ingohe, ukabikorerwa n'abantu babizobereye

Mwizerwa Germaine (Gege) afite impamyabumenyi yakuye mu gihugu cya Nigeria mu bijyanye no gutunganya ingohe
Reba ikiganiro kirambuye Inyarwanda TV yagiranye na Gege
