Ushinzwe imishinga muri CCL (ikompanyi itegura ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi) akaba n’Umuyobozi wa Visionary Women Queen, Ryacka Ahmed Ibrahim, yagaragaje ko bafite intego yo gushyigikira abari n’abategarugori bashingiye ku bumenyi bwabo, guhanga udushya n’icyerekezo bihaye.
Avuga ko kugeza ubu bamaze kubona abiyandikisha baturutse mu bihugu birimo Eritrea, Ethiopia, Somalia, Uganda n'u Burundi, ndetse biteze ko umubare uzakomeza kwiyongera dore ko iri rushanwa ridaheza kandi biteze ko rizarushaho gutanga umusanzu mwiza mu iterambere.
Yagize ati "Irushanwa ryacu ryafunguye amarembo. Tumaze igihe dutegura ibikorwa bitandukanye nka CCL bihuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibya Afurika; twizera ko iyi gahunda na yo izarushaho gutuma dutanga umusanzu wacu mu iterambere ry’abari n’abategarugori."
Kugeza ubu mu kanama k'abakemurampaka n'inama njyanama hagaragaramo Nelly Kamwelu, Umunyatanzaniyakazi w’umukinnyi wa filimi n'umunyamideli wanegukanye amakamba atandukanye y’ubwiza. Yatangiye kwamamara cyane guhera mu 2011 ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Universe Tanzania, yaje no kwegukana ikamba rya Miss Southern Africa International 2011.
Kamwelu afite impamyabumenyi yakuye mu ishuri rya New York Film Academy. Imwe muri filimi yamenyekanyemo cyane yitwa 'Huba', kandi amaze kwibikaho ibihembo bitandukanye muri Afurika.
Undi uri mu kanama nkemurampaka ni Ria Fernandez, Umunyatanzaniyakazi uri mu bafite izina riremereye mu birebana no gutegura ibirori n’ibitaramo bikomeye, umuhanga mu birebana no guhanga imideli, akaba n'umuvugira abafite ubumuga.
Umunya-Uganda, Faridah Ndausi, na we ari mu bagize akanama nkemurampaka n’abajyanama. Ndausi ni umunyamakurukazi unazwi cyane mu gukina filimi mu bihugu birimo Uganda na Nigeria, ibi na byo bikaba byaragiye bimuhesha kwegukana ibihembo bitandukanye.
Umunyarwandakazi Passy Sweet, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafite izina ritari rito, akaba umushabitsi n’Umuyobozi wungirije wa Face Of Change Rwanda—gahunda yatangijwe hagamije gufasha abari n’abategarugori.
Hari kandi Tamar Mulugeta, Umunya-Eritreakazi rwiyemezamirimo, umubyinnyi wabigize umwuga akaba na nyiri 'Gown Shop'; uyu kandi akaba amaze kwegukana ibihembo bitandukanye mu bihugu binyuranye bya Afurika.
Mu bandi harimo Umunyazambiyakazi Zodwa Kumalo, umushabitsi, umukinnyi wa filime wamamaye mu yitwa 'Zuba' akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga.
Byitezwe ko umubare w’abagize akanama k'abakemurampaka n’inama njyanama uzagenda wiyongera mu rwego rwo kongera ubunyamwuga. Aba ni na bo bazagenda basesengura abujuje ibisabwa bakomeza mu cyiciro gikurikira, bishingiye ku bikubiye mu byo batangaje guhera mu kwiyandikisha gukomeza.
Uwiyandikisha agomba kuba afite imyaka irenga 18 kandi yarasoje amashuri yisumbuye, aturuka mu gihugu cyangwa umugabane uwo ari wo wose. Kwiyandikisha bikorerwa ku rubuga rwa www.vwq.festivoz.com.
Ibihembo bizatangwa ni amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 30 azatangwa mu buryo bukurikira: uwa mbere azahabwa ibihumbi 10 by’amadorali, uwa kabiri ibihumbi 4 by’amadorali, uwa gatatu ibihumbi 3 by’amadorali, uwa kane ibihumbi 2 by’amadorali, naho uwa gatanu azahabwa igihumbi cy’amadorali.

Nelly Kamwelu icyamamare mu mideli, sinema n'amarushanwa y'ubwiza ni we ukuriye akanama nkempuramaka ka Visionary Women Queen 2027

Ria Fernandez wamaze kubaka izina mu gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi na we ari mu bakuriye akanama nkempuramaka akaba n'umujyanama mukuru wa Visionary Women Queen 2027

Zodwa Khumalo umaze kugira izina rinini mu bushabitsi, gukina filimi no kubyina ari mu bagize akanama nkempuramaka

Passy Sweet ari mu bagize akanama nkempuramaka uyu akaba azwi nka rwiyemezamirimo, yamaze gushinga imizi mu gukoresha imbuga nkoranyambaga n'Umuyobozi Wungirije wa Face Of Change Rwanda

Princess Faridah Ndausi (Uganda) umunyamakuru, umukinnyi wa filime, umunyamideli na we ari mu bagize akanama nkempuramaka ka Visionary Women Queen 2027

Tamar Mulugeta (Eritra) umushabitsi, umubyinnyi wamaze gushinga imizi mu ishoramari rishingiye ku mideli ari mu bagize akanama nkempuramaka

Umuyobozi wa Visionary Women Queen, Ryacka Ahmed Ibrahim yatangaje ko biteguye ko iki gikorwa kizarushaho gutanga umusanzu mu iterambere ry'abari n'abategarugori mu buryo bwako kanya no mu buryo bw'igihe kirekire
