Ibi
yabitangaje mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amahurwa y’abanyamakuru yari
amaze icyumweru cyose (Kuva ku wa 19 Mutarama 2026 kugera ku wa 23 Mutarama
2026) abera ku biro by'Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga
bikoreshwa mu Butabera, Rwanda Forensic Institute, biherereye Kacyiru.
Yavuze
ko aya mahugurwa yari agenewe abanyamakuru, azabafasha mu gutara no gutangaza
amakuru arebana n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu
butabera.
Uretse
kuba ashimira Leta y’u Rwanda yarashoye akayabo mu kuzana imashini zigezweho
zifashishwa mu gupima ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa
mu butabera, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa yavuze ko iki kigo gikomeje
kwaguka no kwagura imikorere yacyo aho ubu bateganya gutangira gupima uturemangingo
ndangasano (DNA test) ku mwana utaravuka (ukiri mu nda ya nyina) hifashishijwe
ikoranabuhanga rizwi nka NGS (Next Generation Sequencing).
Yagize
ati: “Mu bukangurambaga twakoze umwaka ushize twarabivuze. Ndagira ngo mbabwire
ko iryo koranabuhanga ryamaze kugera aha, amahugurwa ararangiye ubu. Turi gukora
ipima ry’ibanze kugira ngo uburyo tuzakoresha bube bwizewe ibyitwa Method
validation.”
Yakomeje
asobanura ko ibiciro byo gupima uturemangingo ndangasano tw’umwana utari wavuka
bitari byajya hanze kuko hakiri gukorwa igerageza kugira ngo babanze bashyire
ku murongo ibikenerwa byose hanyuma abe ari byo baheraho bagena igiciro.
Ati: “Ibiciro ntabwo turabishyiraho ubu kuko bigendana n’ibyo washyizemo. Turimo
dukora iby’ibanze kugira ngo turebe ibizajyamo hanyuma dushyireho ibiciro ariko
nk’uko mubizi, Umunyarwanda aba afite nkunganire.”
Akomeza
agira ati: “Ni byo turimo, kubera ko dufite uburyo budufasha mu gushyiraho
ibiciro nyuma yo kureba ibyinjiramo byose. Umwanya, amazi, ibijyanye n’umushahara
w’ubikora, amashanyarazi, ibinyabutabire bikoreshwa, inyungu yo kugira ngo
imashini nisaza tuzayisimbuze...”
Uretse
iyo mashini iri kugeragezwa bwa nyuma kugira ngo itangire akazi kayo, Lt Col
(Rtd) Dr. Charles Karangwa ahamya ko iki kigo kimaze kugira uruhare runini mu
gutanga ubutabera ndetse no kugabanuka kw’ibyaha byakorwaga kuko ubu buri wese
aba azi ko ibimenyetso bizagaragara uko byagenda kose.
Rwanda Forensic Institute (RFI) itanga serivisi zitandukanye zishingiye ku bumenyi bwa siyansi mu gufasha inzego z’ubutabera zirimo gusesengura ADN mu kumenya inkomoko y’abantu no kwemeza isano iri hagati y’abakekwaho icyaha n’ibimenyetso byabonetse, gupima icyateye urupfu, gusesengura ibimenyetso by’ibikoresho byakoreshejwe mu byaha harimo intwaro (Forensic ballistics), gusesengura ibinyabutabire n’ibiyobyabwenge (Forensic chemistry and toxicology);
Gusesengura inyandiko n’imikono (Forensic document examination), gusesengura
ibimenyetso by’ikoranabuhanga n’itumanaho birimo telefoni na mudasobwa (Digital
forensics), gusesengura ibimenyetso by’inkomoko y’ibiturika (Fire and
explosives analysis), ndetse no gutanga ubujyanama n’amahugurwa ku ikoreshwa
ry’ibimenyetso bya gihanga mu manza, byose bigamije gutuma ubutabera bushingira
ku bimenyetso bifatika kandi byizewe.
Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa yavuze ko RFI igiye gutangira gupima uturemangingo ndangasano ku mwana utaravuka
Abanyamakuru bari muri aya mahugurwa bahuguwe imikorere n'ibikorwa by'Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute/RFI) ndetse banerekwa bimwe mu bikoresho byifashishwa