Mu Rwanda: Abagera ku 500,000 bagiye guhabwa ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga harimo AI

Ikoranabuhanga - 12/08/2025 3:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Mu Rwanda: Abagera ku 500,000 bagiye guhabwa ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga harimo AI

Mu myaka 5 iri imbere, Guverinoma ifite Gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda aho abagera ku 500,000 bazahabwa amahugurwa y’ubwenge buhangano ku rwego ruhanitse abandi barenga 1,000,000 bagahugurwa muri coding.

Ni gahunda ya Guverinoma yagejejwe imbere y’Inteko Ishinga Amategko na Minisitiri w’Itebe, Dr Nsengiyumva Justin aho yagaragaje ko muri iyi myaka 5 iri imbere Leta y’u Rwanda izashyira imbaraga mu kugendana n’ikoranabuhanga.

Muri iyo myaka, hazongerwa umubare w’ibikoresho by’ikoranbuhanga bijyanye n’amikoro y’abanyarwanda. Kongera igipimo cy’abafite ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga bakava kuri 53% bakagera ku 100%.

Indi Gahunda ishyizwe imbere mu myaka itanu ya Guverinoma, harimo kongerera urubyiruko ubumenyi igamije kubongerera amahirwe mu gihe kizaza. Muri urwo rwego, abagera kuri miliyoni bazahabwa ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga (Coding).

Uretse abo, abagera ku 500,000 bazahabwa amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga ku rwego ruhanitse ndetse hakaza gukomeza guteza imbere ubushakashatsi no guhanga ibishya.

Ubushakashatsi bwerekana ko hafi 66% by’abantu bakoresha AI buri munsi mu kazi, mu kwiga no mu bikorwa byo kwidagadura, aho mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere abarenga 80% bayikoresha, mu gihe mu bihugu byateye imbere ari 58%.

Ku rwego rw’isi hose, abagera kuri Miliyoni 378,8 (3,9% by’abatuye isi) ni bo bakoresha AI mu buryo buziguye, ariko abayikoresha mu buryo butaziguye bashobora kugera hafi kuri 90%.

Mu rwego rw’ibigo, hagati ya 67% na 72% by’amakompanyi y’isi yose akoresha AI mu mirimo itandukanye, naho 82% bivuga ko byamaze gukoresha cyangwa biri mu nzira yo kuyikoresha.

Ibi bigaragaza ko AI imaze gufata umwanya ukomeye mu mitegurire n’imiyoborere y’ibikorwa by’ubucuruzi n’imirimo isanzwe, yaba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyangwa ibyateye imbere.

Ubushakashatsi bwerekana ko 96% by’abakozi bayikoresheje mu kazi batari bafite ubumenyi bwihariye kuri yo, kandi ikoreshwa rya buri munsi ryikubye gatatu mu mezi atandatu ashize.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...