“Abandi bana” ni indirimbo itarimo
gusa amagambo n’injyana, ahubwo irimo ubutumwa burebana n’ubuzima bwa buri
munsi abantu babayemo muri iki gihe cyihariye kirangwa n’imbuga nkoranyambaga.
Clarisse Karasira agaragaza ko iyi
ndirimbo yayihimbye agamije kwibutsa abantu, cyane cyane urubyiruko,
kwitandukanya n’ingeso yo guhora bigereranya n’abandi hashingiwe ku byo babona
kuri internet.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda,
Clarisse yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku byo abantu benshi
barimo kunyuramo, ariko ntibabigaragaze.
Ati “Ni ibintu bigaragarira buri
wese. Ubuzima turi kubamo muri iki gihe, usanga tuba dufite igitutu cyinshi
kubera n’imibereho y’abandi tubona ku mbuga nkoranyambaga.”
Yasobanuye ko hari igihe umuntu
ashobora gutakaza icyerekezo cye kubera gushaka kubaho ubuzima atazi,
bushingiye ku byo abona abandi bagaragaza, nyamara atazi ibibera inyuma
y’amafoto n’amashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “(Ugasanga) umuntu akaba yata
inzira ye nyine kubera ko ushaka kubana nka runaka, nyamara ari ibintu uba
utazi byihishe inyuma, bitagaragarira amaso yawe nawe aba ari kunyuramo.”
Clarisse Karasira ashimangira ko
imbuga nkoranyambaga akenshi zerekana isura imwe y’ubuzima, irimo ibyiza gusa,
bigatuma abantu benshi bagira igitutu cyo kugera ku rwego batekereza ko abandi
bariho.
Ati “Kuko ku mbuga nkoranyambaga ni
ahantu abantu bagaragariza ibintu byiza gusa, ariko ntubone imvune zabo nyuma,
ukabona imbere yawe birera, ariko hari indi banyuramo wowe utashobora kwigondera.”
Yongeraho ko “Abandi bana” ari
indirimbo igamije gufasha umuntu wese wayumva kwisubiraho, akibaza aho ahagaze,
akemera inzira ye n’igihe cye, aho kwiruka ku buzima bw’abandi.
Asanga ubutumwa bwayo bujyanye
n’igihe turimo, aho isi yimukiye cyane mu mbuga nkoranyambaga, bigira ingaruka
ku mitekerereze n’imibereho y’abantu.
Mu buryo bw’amashusho, “Abandi bana”
igaragaza ubuzima busanzwe bwa buri munsi, igashyira imbere ishusho y’umuntu
uri mu rugendo rwe bwite, aho yiga kwakira ibye aho kwifuza iby’abandi. Ibi
bituma iyi ndirimbo irushaho gusobanuka no kugera ku bantu benshi bayireba
n’abayumva.
Ati “Ndibaza ubutumwa buri muri iyi
ndirimbo burasobanutse, cyane ko twimukiye mu isi y’imbuga nkoranyambaga. Rero,
indirimbo yaje muri ubwo buryo numva umuntu wayumva hari icyo yamwibutsa
inamufasha, kuko igendanye n’ubuzima turi kubamo bw’iyi minsi bujyanye n’imbuga
nkoranyambaga.”
Mu rugendo rwe rw’umuziki, Clarisse
Karasira azwi nk’umuhanzikazi uhitamo gusohora indirimbo zifite ubutumwa
bukomeye kandi bufite icyo bwigisha sosiyete.
“Abandi bana” yongeye kugaragaza uwo
murongo, ishimangira ko umuziki ushobora kuba igikoresho cyo gutanga ubutumwa
no gufasha abantu gusobanukirwa n’ubuzima barimo.
Ku bakunzi be n’abakurikiranira hafi
umuziki nyarwanda, “Abandi bana” ni indi ntambwe ikomeye ya Clarisse Karasira
mu gukoresha impano ye mu gusigasira indangagaciro no kuganiriza sosiyete ku
bibazo by’iki gihe.
Clarisse Karasira yagarukanye na “Abandi
bana”, indirimbo isesengura igitutu n’ukwigana ubuzima bw’abandi bugaragarira
ku mbuga nkoranyambaga, yibutsa buri wese kwakira inzira ye n’igihe cye
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘ABANDI BANA’ YA CLARISSE KARASIRA
