Mu ndirimbo nshya, Clarisse Karasira yacyebuye abibeshya ku buzima babona ku mbuga nkoranyambaga -VIDEO

Imyidagaduro - 25/01/2026 5:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Mu ndirimbo nshya, Clarisse Karasira yacyebuye abibeshya ku buzima babona ku mbuga nkoranyambaga -VIDEO

Nyuma y’igihe kingana n’amezi 11 adasohora indirimbo nshya, umuhanzikazi Clarisse Karasira, usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yongeye kugaruka mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo ye nshya yise “Abandi bana”, yasohotse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Mutarama 2026.

“Abandi bana” ni indirimbo itarimo gusa amagambo n’injyana, ahubwo irimo ubutumwa burebana n’ubuzima bwa buri munsi abantu babayemo muri iki gihe cyihariye kirangwa n’imbuga nkoranyambaga.

Clarisse Karasira agaragaza ko iyi ndirimbo yayihimbye agamije kwibutsa abantu, cyane cyane urubyiruko, kwitandukanya n’ingeso yo guhora bigereranya n’abandi hashingiwe ku byo babona kuri internet.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Clarisse yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku byo abantu benshi barimo kunyuramo, ariko ntibabigaragaze.

Ati “Ni ibintu bigaragarira buri wese. Ubuzima turi kubamo muri iki gihe, usanga tuba dufite igitutu cyinshi kubera n’imibereho y’abandi tubona ku mbuga nkoranyambaga.”

Yasobanuye ko hari igihe umuntu ashobora gutakaza icyerekezo cye kubera gushaka kubaho ubuzima atazi, bushingiye ku byo abona abandi bagaragaza, nyamara atazi ibibera inyuma y’amafoto n’amashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “(Ugasanga) umuntu akaba yata inzira ye nyine kubera ko ushaka kubana nka runaka, nyamara ari ibintu uba utazi byihishe inyuma, bitagaragarira amaso yawe nawe aba ari kunyuramo.”

Clarisse Karasira ashimangira ko imbuga nkoranyambaga akenshi zerekana isura imwe y’ubuzima, irimo ibyiza gusa, bigatuma abantu benshi bagira igitutu cyo kugera ku rwego batekereza ko abandi bariho.

Ati “Kuko ku mbuga nkoranyambaga ni ahantu abantu bagaragariza ibintu byiza gusa, ariko ntubone imvune zabo nyuma, ukabona imbere yawe birera, ariko hari indi banyuramo wowe utashobora kwigondera.”

Yongeraho ko “Abandi bana” ari indirimbo igamije gufasha umuntu wese wayumva kwisubiraho, akibaza aho ahagaze, akemera inzira ye n’igihe cye, aho kwiruka ku buzima bw’abandi.

Asanga ubutumwa bwayo bujyanye n’igihe turimo, aho isi yimukiye cyane mu mbuga nkoranyambaga, bigira ingaruka ku mitekerereze n’imibereho y’abantu.

Mu buryo bw’amashusho, “Abandi bana” igaragaza ubuzima busanzwe bwa buri munsi, igashyira imbere ishusho y’umuntu uri mu rugendo rwe bwite, aho yiga kwakira ibye aho kwifuza iby’abandi. Ibi bituma iyi ndirimbo irushaho gusobanuka no kugera ku bantu benshi bayireba n’abayumva.

Ati “Ndibaza ubutumwa buri muri iyi ndirimbo burasobanutse, cyane ko twimukiye mu isi y’imbuga nkoranyambaga. Rero, indirimbo yaje muri ubwo buryo numva umuntu wayumva hari icyo yamwibutsa inamufasha, kuko igendanye n’ubuzima turi kubamo bw’iyi minsi bujyanye n’imbuga nkoranyambaga.”

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Clarisse Karasira azwi nk’umuhanzikazi uhitamo gusohora indirimbo zifite ubutumwa bukomeye kandi bufite icyo bwigisha sosiyete.

“Abandi bana” yongeye kugaragaza uwo murongo, ishimangira ko umuziki ushobora kuba igikoresho cyo gutanga ubutumwa no gufasha abantu gusobanukirwa n’ubuzima barimo.

Ku bakunzi be n’abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, “Abandi bana” ni indi ntambwe ikomeye ya Clarisse Karasira mu gukoresha impano ye mu gusigasira indangagaciro no kuganiriza sosiyete ku bibazo by’iki gihe.

 

Clarisse Karasira yagarukanye na “Abandi bana”, indirimbo isesengura igitutu n’ukwigana ubuzima bw’abandi bugaragarira ku mbuga nkoranyambaga, yibutsa buri wese kwakira inzira ye n’igihe cye

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘ABANDI BANA’ YA CLARISSE KARASIRA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...