Mu myenda y'urwa Gasabo, Amavubi yerekeje muri Cameroun - AMAFOTO

Imikino - 26/03/2021 10:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Mu myenda y'urwa Gasabo, Amavubi yerekeje muri Cameroun - AMAFOTO

Ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje muri Cameroun gushaka amanota 3 ashobora kuyihesha itike y'igikombe cy'Afurika. Mu ijoro ryo ku wa 30 nibwo Amavubi azamanuka mu kibuga ashaka gukura amanota 3 mu kanwa k'intare za Cameroun ubundi ibyishimo by'umuraramo bitahe i Rwanda.

Muri iki gitondo ni bwo Itsinda rigizwe n'abatoza abaganga ndetse n'abakinnyi berekeje muri Cameroun aho bagomba gukomereza imyiteguro izabashyitsa ku mukino w'ishiraniro.


Yannick Mukunzi umugenzuzi mu kibuga hagati


Mutima w'intare Ange Mutsinzi na we ari mu bakinnyi bahagurutse

Amavubi yahagurukanye abakinnyi 23 barimo abazamu 3 ba myugariro 7 abakina hagati 7 ndetse na ba rutahizamu 6. Ni abakinnyi batarimo myugariro Manzi Thierry wasigaye mu Rwanda kubera amakarita 2 y'umuhondo atamwemerera kuzakina umukino wa Cameroun.


Abakinnyi 23 Mashami Vincent yahagurukanye

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi

Amavubi atsinze Cameroun yagira amanota 8 ayemerera umwanya wa 2 ndetse anafite tike y'igikombe cy'Afurika ariko nanone bikaza gushimangirwa n'ibyavuye kuri Match ya Cape Verde na Mozambique.


Umuzamu Kwizera Olivier ntabwo umikino wa Mozambique yawukinnye kubera ikarita itukura


Iradukunda Bertrand umukinnyi wa Gasogi United


Sugira Ernest abanyarwanda bamuhozaho ijisho


Byiringiro Lague ni we watsinze igitego giheruka



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...