Muri iki gitondo ni bwo Itsinda rigizwe n'abatoza abaganga ndetse n'abakinnyi berekeje muri Cameroun aho bagomba gukomereza imyiteguro izabashyitsa ku mukino w'ishiraniro.
Yannick Mukunzi umugenzuzi mu kibuga hagati
Mutima w'intare Ange Mutsinzi na we ari mu bakinnyi bahagurutse
Amavubi yahagurukanye abakinnyi 23 barimo abazamu 3 ba myugariro 7 abakina hagati 7 ndetse na ba rutahizamu 6. Ni abakinnyi batarimo myugariro Manzi Thierry wasigaye mu Rwanda kubera amakarita 2 y'umuhondo atamwemerera kuzakina umukino wa Cameroun.
Abakinnyi 23 Mashami Vincent yahagurukanye

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi
Amavubi atsinze Cameroun yagira amanota 8 ayemerera umwanya wa 2 ndetse anafite tike y'igikombe cy'Afurika ariko nanone bikaza gushimangirwa n'ibyavuye kuri Match ya Cape Verde na Mozambique.
Umuzamu Kwizera Olivier ntabwo umikino wa Mozambique yawukinnye kubera ikarita itukura
Iradukunda Bertrand umukinnyi wa Gasogi United
Sugira Ernest abanyarwanda bamuhozaho ijisho
Byiringiro Lague ni we watsinze igitego giheruka