Mu myaka Miliyoni 15 ishize ni bwo Abakurambere bacu batangiye kuvuga!

Utuntu nutundi - 27/06/2026 11:18 AM
Share:
Mu myaka Miliyoni 15 ishize ni bwo Abakurambere bacu batangiye kuvuga!

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Warwick mu Bwongereza bavumbuye ko ubushobozi abantu bafite bwo kuvuga bushobora kuba bwaratangiye gutera imbere mu myaka isaga miliyoni 15 ishize. Ibi babigezeho nyuma yo kwiga uburyo ingagi, impanze, bonobo, orangutan n'abana b'abantu baseka mu gihe bakinishwa mu buryo bubatera guseka (tickling).

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya siyansi Communications Biology, bwasuzumye amajwi 140 y'abaseka, arimo ay'abantu bafite hagati y'amezi atandatu n'imyaka irindwi ndetse n'ay'inyamaswa zo mu bwoko bw'ibisabantu (great apes).

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko abantu n'andi moko yose y'ibisabantu baseka bakurikije injyana imwe y'amajwi. Abashakashatsi bavuga ko ibi bigaragaza ko ubu buryo bwo guseka bumaze nibura imyaka miliyoni 15 bubaho.

Nubwo abantu baseka vuba kandi bashobora guhindura uburyo baseka kurusha andi moko y'ibisabantu, injyana y'ibanze yo guseka iracyasa. Ibi byerekana ko ubushobozi bwo kugenzura amajwi, ari bwo bwaje kuvamo ururimi, bwatangiye gutera imbere kera cyane.

Ubushakashatsi bwanagaragaje ko abantu ari bo bonyine bashobora kugenzura uburyo baseka bitewe n'imiterere y'ibihe. Bashobora kwifata ntibaseke, guseka babigambiriye cyangwa bagahindura uburyo baseka bitewe n'imibereho yabo. Abashakashatsi bavuga ko ubu bushobozi ari bwo bwabaye umusingi w'iterambere ry'ururimi.

Umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, Adriano Lameira, yavuze ko guseka ari uburyo budasanzwe butuma hamenyekana uko ubushobozi bwo kuvuga bwagiye buhinduka mu rugendo rw'ubwihindurize.

Yongeyeho ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana ko ururimi rutavutse mu buryo butunguranye, ahubwo ko rwagiye rwiyubaka buhoro buhoro mu gihe cy'imyaka miliyoni nyinshi.

Abashakashatsi bavuga ko bazakomeza ubu bushakashatsi bakiga n'andi moko y'inguge kugira ngo barusheho gusobanukirwa inkomoko y'ubushobozi bwo kuvuga ku bantu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...