Uyu
muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Aboki', yabigarutseho mu kiganiro aherutse
kugirana na podcast ya Black Box, aho yavuze ko amafaranga yakoresheje ku
rumogi hagati ya 2020 na 2026 yayahaye umuntu umwe gusa warumugurishaga i
Lagos.
Ice
Prince yavuze ko ayo mafaranga atarimo ayo yahaga abandi bantu bamucururizaga
urumogi mu bindi bice bitandukanye birimo Abuja, Jos, Ghana n’i London.
Yavuze ko iyo abaze amafaranga yose yatakaje muri icyo gihe, ashobora kuba
arenze cyane ayo yavuze.
Mu
magambo ye, yagize ati: “Kuva mu 2020 kugeza mu 2026, nakoresheje N340 million
ku rumogi nagura ku muntu umwe gusa. Ntabwo harimo ayo nahaye abandi bantu
banyohererezaga urumogi muri Abuja, Ghana, Jos na London.”
Uyu
muhanzi yavuze ko nyuma yo kubona uburyo kunywa urumogi n’inzoga byari biri
kumwangiriza ubuzima ndetse bikamutwara amafaranga menshi, yafashe icyemezo cyo
kubireka burundu.
Ice
Prince yavuze ko urugendo rwo kugabanya ibiro no kumenya ubuzima bwe ari rwo
rwamufashije gufata uwo mwanzuro, aho yatangiye kwiyitaho no kureba kure
ubuzima bwe bw’ejo hazaza.
Yongeyeho
ko kuri ubu amaze igihe atanywa inzoga ndetse atanakoresha urumogi, ibintu
avuga ko byamufashije kugira ubuzima butekanye no gutuza mu mutwe.
Uyu
muraperi kandi yatunguye benshi ubwo yavugaga ko amaze igihe aba mu buzima bwo
kwifata, aho yavuze ko atari mu rukundo cyangwa ngo abe ari mu mibonano
mpuzabitsina muri iki gihe, asobanura ko ari kimwe mu byo yahisemo kugira ngo
yibande ku buzima bwe no ku kwiyubaka bushya.

