Uruganda rwa muzika rwunguka aba producer umunsi ku munsi. Gusa bagenda bamenyekana mu bihe bitandukanye bitewe n'ibikorwa byiza bagaragaza mu ruganda rwa muzika.
Album ”Biva ku Gicaniro” y’umuramyi Eric Niyonkuru iriho indirimbo 11, yakozweho n’aba producer barimo Fiacle, Clement Level na Rano beat. Ni aba Producer b'abahanga ndetse Eric Niyonkuru avuga ko mu myaka iri imbere bazaba bayoboye muri East Africa.
Umuramyi Eric Niyonkuru witegura gushyira hanze Album "Biva ku Gicaniro" mu kiganiro na InyaRwanda, yagize ati: ”Album yanjye yakozweho n'aba Producers b'abahanga. Rero nahisemo gukorana nabo kubera impano n’ubuhanga bafite binanyereka ko mu myaka iri mbere bazaba bayoboye muri East Africa.”
Ubusanzwe Fiacle Nizeyimana usanzwe afite studio ye bwite yitwa Gospel Seeds, ari mu bakorana n’abaramyi bakomeye barimo Gentil Misigaro, akaba ari we wahawe akazi ko kuyobora indirimbo yitiriwe iyi Album y’umuramyi Eric Niyonkuru.
Rano beat ni umwe mu bakorana n’amakorari akomeye i Kigali arimo Sayuni yo mu itorero rya ADEPR mu Cyahafi. Kuri iyi Album ”Biva ku Gicaniro”, yakozeho indirimbo "Urutare" ya Eric Niyonkuru, igiye gushyirwa hanze mu minsi ya vuba.
Producer Clement Level ukorera magingo aya muri Level studio iherereye muri Kenya, ni umwe mu bakoze kuri Album ya Eric Niyonkuru, indirimbo 5 z’uyu muhanzi harimo "Atatenda", "Ndi umunyamahirwe" n'izindi zakozwe na Clement Level.
Eric avuga ko aba ba producer bamubereye imfura mu mikoranire kuri iyi Album ye. Avuga ko bafite umwihariko, mu gutegura ibihangano by’umuhanzi bagendeye ku byifuzo bye ndetse bakamugira inama.
Umuramyi Eric Niyonkuru avuga ko hari n’indirimbo yagiye ahimba, uburyohe bwazo mu byerekeye amajwi no guhuza neza imicurangire yazo, ibyo bita ’Mastering’ bigakorwa neza n'aba bagabo ku buryo zikundwa cyane n'abazumva.

Umuramyi Eric Niyonkuru yacyeje aba producer bakoze kuri Album ye ya mbere

Producer Fiacle ni umwe mu ba Producers b'abahanga bakoze kuri Album ya mbere ya Eric Niyonkuru

Rano Beat yashimiwe umusanzu we kuri Album ya mbere ya Eric Niyonkuru

Clement Level yaraswe amashimwe na Eric Niyonkuru ku bw'uruhare rwe kuri album ye ya mbere
REBA INDIRIMBO NSHYA "NDI UMUNYAMAHIRWE" YA ERIC NIYONKURU
