Mu myaka 30 Imana yaratwiyeretse - Sarah Sanyu ku gitaramo cy’amateka cya Ambassadors of Christ (VIDEO)

Imyidagaduro - 31/08/2026 2:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Mu myaka 30 Imana yaratwiyeretse - Sarah Sanyu ku gitaramo cy’amateka cya Ambassadors of Christ (VIDEO)

Umuririmbyi Sarah Sanyu yatangaje ko igitaramo cya Korali Ambassadors of Christ cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa cyamukoze ku mutima, avuga ko kuba cyarabaye mu buryo bwagenze neza ari ikimenyetso gikomeye cy’uko Imana yagendanye n’iyi korali muri uru rugendo rurerure.

Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, gihuriza hamwe ibihumbi by’abantu baje kwifatanya na Ambassadors of Christ mu kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze ikoresha impano y’umuziki mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gukomeza imitima ya benshi.

Sarah Sanyu, umwe mu bafite amateka akomeye na Ambassadors of Christ, ni umwe mu banyamuryango n’abaririmbyi bagize uruhare muri uru rugendo.

Kuri we, iyi sabukuru ntabwo ari ukwishimira imyaka 30 gusa, ahubwo ni umwanya wo kureba inyuma, kwibuka aho iyi korali yavuye no kubona uruhare Imana yagize mu mateka yayo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Sarah yavuze ko igitaramo cya BK Arena cyari umugisha udasanzwe, ashimangira ko ibyo Ambassadors of Christ yagezeho mu myaka 30 bitashobokaga hatabayeho ukuboko kw’Imana.

Ati: “Ni umugisha Imana itanga! Mu myaka 30 yaratwiyeretse, no muri uyu mwaka yatwiyeretse. Nta cyo twashinze Imana. Mu magambo make, ni umugisha pe, Imana yakoze.”

Gutegura igitaramo kinini nk’icyabereye muri BK Arena ntabwo ari ibintu byoroheje. Sarah avuga ko nubwo bari bafite icyizere n’ukwizera Imana, hari ibihe byageze bakibaza niba gahunda yose izagenda neza ndetse niba abantu bazitabira ku bwinshi.

Yasobanuye ko kuba umuntu afite ukwizera bidakuraho ibihe ashobora kugira intege nke cyangwa agatangira kwibaza ku hazaza h’umushinga ari gutegura.

Ati: “Nk’umwana w’umuntu hari igihe acika intege. Mu by’ukuri ku kintu kinini nk’iki utegura hari ukuntu ugeraho ugacika intege, ukibaza uti ‘ese bizagenda bite? Abantu bazitabira?’”

Sarah avuga ko icyo gihe cyo gushidikanya cyakurikirwaga no kongera kwiyibutsa ko icyo barimo gukora bagishyize mu biganza by’Imana.

Ati: “Ariko nanone ukongera kwizera muri wowe hamwe no gusenga, kuko Imana nta cyo yinanirwa nk’uko tujya tubiririmba. Iyo Imana wayishyize mu byawe, nayo iragushyigikira.”

Yongeraho ati: “Rero hari uburyo twashidikanyaga nk’abana b’abantu, ariko nanone tukizera ko Imana ifite ubushobozi n’ibyo yabikora, ikaduha abantu bakaza kudushyigikira, kandi na gahunda ikagenda neza.”

Kuri Sarah, uko igitaramo cyagenze ni kimwe mu bintu byatumye arushaho kubona ko urugendo rwa Ambassadors of Christ rw’imyaka 30 rufite ikiganza cy’Imana.

Ambassadors of Christ, igice cy’ingenzi mu mikurire ya Sarah

Ku bantu benshi, Ambassadors of Christ izwi cyane kubera indirimbo n’ibitaramo byayo byagiye bikora ku mitima ya benshi. Kuri Sarah Sanyu ho, iyi korali ifite igisobanuro kirenze umuziki.

Avuga ko Ambassadors of Christ yagize uruhare rukomeye mu buzima bwe, cyane cyane mu gihe yakuraga no mu rugendo rwe rwo kubaka indangagaciro za Gikristo.

Ati: “Icya mbere, byamfashije mu rugendo rwo gukura kwanjye. Korali yaramfashije cyane. Yamfashije kwagura indangagaciro za Gikristo, kumenya imyitwarire ngomba kwitwara nk’Umukristo...”

Ibi bigaragaza ko kuri Sarah, Ambassadors of Christ itabaye gusa ahantu ho kuririmba no guteza imbere impano, ahubwo yabaye n’ahantu ho gukurira mu myemerere, mu mico no mu myitwarire.

Usibye uruhare yagize mu mikurire ye no mu myemerere ye, Sarah avuga ko Ambassadors of Christ yamubereye umuryango.

Nubwo afite umuryango yavukiyemo, avuga ko imyaka yamaze muri iyi korali yamuhaye abandi bantu benshi babaye hafi ye, bamushyigikira kandi bakomeza kumubera igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwe.

Ati: “Icya kabiri ni uko Ambassadors yambereye umuryango. Kuba mfite umuryango mvukamo, ariko Ambassadors ni umuryango wa gatatu kuri njye.”

Sarah avuga ko muri uyu muryango yaboneyemo imigisha itandukanye, irimo abantu ndetse n’urukundo rwagiye rumufasha mu buzima bwe.

Ati: “Nahaboneye imigisha myinshi, byampaye abantu. Abantu bambwira ko bankunda kubera ko babombye muri Ambassadors, rero urwo rukundo bampa hari uburyo Imana igenda irunyuzamo imigisha myinshi.”

Yasoje agira ati: “Rero mu magambo make, muri uyu murimo, muri Ambassadors, nahaboneye umugisha.”

Ambassadors of Christ yatangiye ibikorwa byayo by’ivugabutumwa mu 1995, ifite intego yo gukoresha impano yo kuririmba mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gukomeza abakirisitu.

Mu myaka yakurikiyeho, iyi korali yagiye ikura ndetse imenyekana mu Rwanda no hanze yarwo, ahanini binyuze mu ndirimbo zayo zagize uruhare mu buzima bw’abazumvise.

Indirimbo za Ambassadors of Christ zagiye zibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo kwizera Imana, gukomera mu bihe bikomeye, gukomeza umuntu uri mu bibazo no gukunda igihugu.

Ni na yo mpamvu ku bantu benshi, izina Ambassadors of Christ ritibutsa gusa korali iririmba, ahubwo ribibutsa ibihe runaka banyuzemo, indirimbo zabaherekeje ndetse n’ubutumwa bwagiye bubafasha mu buzima.

Mu myaka 30, iyi korali kandi yakoze ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga, igenda yagura umubare w’abakurikira ubutumwa bwayo.

Hari abantu benshi banyuze muri Ambassadors of Christ mu bihe bitandukanye. Bamwe bahahuriye n’umuziki, abandi bahakura ubucuti, imyemerere, uburere n’ubumenyi bwagiye bubafasha no mu buzima busanzwe.

Ni yo mpamvu iyi korali kuri bamwe itari itsinda ry’abantu bahurira hamwe bakaririmba gusa. Yabaye ahantu abantu bakuriye, biga, bagirana ubucuti ndetse bubakiramo indangagaciro.

Iyi ni imwe mu mpamvu imyaka 30 ya Ambassadors of Christ ifite igisobanuro kirenze umubare w’imyaka imaze ikora.

Ni imyaka y’abantu banyuze muri iyi korali, abayiririmbyemo, abayiyoboye, abayishyigikiye ndetse n’abakomeje gutwara ubutumwa bwayo mu bice bitandukanye by’ubuzima.


Igitaramo cya Ambassadors of Christ cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Imana ni yo yanditse amateka yacu” (God Painted Our Story)

Ku ruhande rwa Sarah, igitaramo cyabaye umwanya wo kubona ko iyi nsanganyamatsiko itari amagambo gusa, ahubwo ko amateka ya Ambassadors of Christ mu myaka 30 ashobora gusobanurwa nk’urugendo rwabayemo ibihe bitandukanye, ariko Imana ikomeza kuba ku isonga


Mbere y’igitaramo, Ambassadors of Christ yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gusangira ibyishimo by’iyi sabukuru n’umuryango nyarwanda


Kuva mu 1995 kugeza mu 2026, Ambassadors of Christ imaze imyaka 30 ikoresha umuziki nk’umuyoboro wo kugeza ubutumwa ku bantu


Kuri Sarah Sanyu, icy'ingenzi si uko Ambassadors of Christ yageze ku myaka 30 gusa, ahubwo ni uko muri iyo myaka yose yabonye ibimenyetso by’uko Imana yagendanye na bo

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SARAH SANYU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...