Mu muhango wo gusezera bwanyuma kuri AK 47, ubuhamya bwatanzwe n'umugore we bwarijije benshi-AMAFOTO

Imyidagaduro - 18/03/2015 2:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Mu muhango wo gusezera bwanyuma kuri AK 47, ubuhamya bwatanzwe n'umugore we bwarijije benshi-AMAFOTO

Nyuma mu ijoro rya tariki 16 rishyira iry’ejo tariki 17 Werurwe, Emmanuel Mayanja Hummertone uzwi ku izina rya AK 47 mu muziki wa Uganda akaba yari murumuna w’ibindi byamamare Chameleone , Weasle ndetse na Pallaso yitabye Imana, kuri uyu munsi nibwo umurambo wa nyakwigendera wasezewe bwanyuma mu ruhame.

Mu muhango wo kumusezera bwanyuma, Maggie Kiweesi wari umugore we akaba anamusiganiye impanga z’amezi 4 yatanze ubuhamya aho yavuze ko mu ijoro ribanziriza urupfu rwe yari yarose yapfuye, koko ntibyatinda, izi nzozi mbi ziza kuba impamo.

Inshuti n'abavandimwe baherekeje AK 47

 “mu ijoro ryo ku cyumweru, narose AK (nk’uko yamwitaga) yapfuye. Mu nzozi, imwe mu mpanga zacu Nakato, yambwiraga ko atewe agahinda n’uko papa we yapfuye, ariko musaza we Wasswa we akavuga ko ntacyo bimubwiye. Icyo gihe nakangukiye hejuru, sinongera gusinzira ririmda rintaniraho.” Aya ni amagambo ya Maggie mu buhamya yatanze mu muhango wo gusezera bwanyuma umugabo we mu ruhame.

Maggie Kiweesi yananiwe kwakira urupfu rw'umugabo we. Aba bana afite nizo mpanga zabo.

Maggie yakomeje avuga ko mu gitondo kuwa mbere, AK yagarutse mu rugo kuko yari yaraye hanze dore ko kari kamaze kuba akamenyero muri iyi minsi, avuga ko aje gufata imwe mu myenda ye ahita yongera aragenda. Ku mugoroba wo ku wa mbere, Maggie yakiriye telefoni y’umugabo amubaza niba abana bameze neza, ibi Maggie akaba avuga ko byamutunguye kuko byasaga nk’aho ari ubwa mbere abimubajije mu buzima bwabo.

Weasle n'umuryango we nabo bari baje gusezera kuri AK 47

Maggie yakomeje agira ati: “Namusubije ko bameze neza nta kibazo. Ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro, nibwo naje kwakira amakuru y’uko AK yapfuye. Nanze kubyemera kuko natekerezaga ko ari ikinyoma cy’inshuti ze, ariko mu kanya gato, Sheila Patience yaje mu rugo ambwira ko ngomba kujya ku bitaro bya Nsambya ko bishoboka ko AK ariho yapfiriye. Ako kanya nahise nibuka inzozi narose. Nahise nirukira ku bitaro, nkigerayo, nasanze mukuru we Chameleone ari kurira, mpita mvuga nti karabaye AK yapfuye. Ubwo Chameleone nawe yahise ansanganira arambwira ngo, nshuti, Emma yapfuye.”

Pallaso asezera kuri murumuna we

Nyina wa ba Chameleone nawe kwihangana byanze

Amarira yari yose ku bantu bari bazi AK 47

Nk'uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, Maggie avuga ko n’ubwo hari byinshi batajyaga bahuza, AK yari umugabo uzi inshingano ze, ndetse wita ku muryango we. Avuga ko kandi muri ibi bihe bye bya nyuma, yasaga nk’uri kugarukira Imana cyane dore ko ngo yari yaramubwiye ko agiye guhimba indirimbo ihimbaza Imana, kuko muri iyo minsi ngo yumvaga Imana imugarukamo cyane.

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...