Byari biteganyijwe ko igitaramo cyo kumurika album ya kabiri ya Bruce Melodie gitangira ku isaha ya saa tatu. Gusa cyaje gutangira gitinze.Ku isaha ya saa tatu n’iminota 45 nibwo umushyushyarugamba Mc Tino yari ageze ku rubyiniro aha ikaze abari bateraniye aho bari barambiwe gutegereza.
MC TINO aha ikaze abitabiriye igitaramo
T Rock, wamenyekanye ubwo yaririmbaga indirimbo’Nimba padiri’ niwe muhanzi wabimburiye abandi. Uyu musore uri kuzamuka yaririmbye indirimbo 2, nyuma akurikirwa n’undi muhanzikazi ukizamuka Gigi nawe waririmbye indirimbo 2. Aba bombi bakaba bacuranze bifashishije CD(Playback).Itsinda rya Tresor niryo ryakurikiyeho gusa bo bacuranga muzika y’umwimerere indirimbo nka’Uzajye unyibuka’ ya karahanyuze,’ I love you’, ‘Iwacu ‘n’izindi.
Umuhanzi Bruce Melodie aririmbandirimbo ze zinyuranye
Nyuma ya Tresor, Bruce Melody niwe winjiye ku rubyiniro maze ibintu bihita bihinduka. Muri muzika y’umwimerere, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nka ‘Nashima’,Telefoni’,Indorerwamo, Ntujya uhinduka’,’ Tubivemo’, Hallo n’izindi zinyuranye. Ubwo yageraga ku ndirimbo ‘Ntundize’ ari nayo yitiriye album ye, byagaragaye ko ifite abakunzi benshi banabigaragaje, maze benshi mu bagore n’abakobwa bari aho amarangamutima arabarenga, bamwe bararira.
Mu bagaragaje kwishimira indirimbo ‘Ntundize harimo umunyamakuru wa RBD ukomeye mu myidagaduro, Tidjara Kabendera.
Uyu muhanzi akaba yahise aha abandi umwanya , bityo asaba abafana be kumutegereza mu cyiciro cya kabiri yagombaga kongera kubasusurutsamo.
Itsinda Dream boys nibo bakurikiyeho baririmba bifashishije CD zimwe mu ndirimbo zabo nka ‘Uzahahe uronke’,’Nzibuka n’abandi,’Gasopo ‘ basoreza kuri Tujyane Iwacu.
Nubwo atari ari ku rupapuro rwamamaza igitaramo, umuhanzi Senderi nawe yaje gufasha Bruce Melodie mu imurikwa rya album Ntundize. Ama G the Black , nawe yakurikiyeho ataramira abari aho mu ndirimbo ‘Twarayarangije’ ndetse n’indirimbo’Nyabarongo’.
Muri iki gitaramo umuhanzi Jay Polly nawe yaririmbye indirimbo ze zinyuranye nka ‘Kumusenyi’,Umupfumu uzwi’ ndetse na Deux fois deux. Umuhanzi Riderman ndetse na Allioni bari bateganyijwe mu gufasha umuhanzi Bruce Melodie ntibigeze bahakandagira.
Igitaramo cyasojwe na none n’umuhanzi Bruce Melodie mu cyiciro cya kabiri yari yateganyije maze aririmba izindi ndirimbo nka’Ngwino’na ‘Mukamabano’ z’abahanzi bo ha mbere ndetse aza gusubiramo indirimbo ‘Ntundize, akurikizaho’uzandabure, ‘Sentiment’, asoreza ku ndirimbo’Ndumiwe. Iki gitaramo kikaba cyarasojwe ku isaha ya saa munani na mirongo ine n’irindwi za mu gitondo(02h47).
Reba hano amashusho y'uko igitaramo cyo kumurika album Ntundize ya Bruce Melodie
Renzaho Christophe