MU MAFOTO: Mu buryo bugezweho, uko ibihumyo bihingwa kugeza bisaruwe

Utuntu nutundi - 10/11/2016 4:27 PM
Share:

Umwanditsi:

MU MAFOTO: Mu buryo bugezweho, uko ibihumyo  bihingwa kugeza bisaruwe

N’ubwo akenshi hari ababiha agaciro gake, ibihumyo bifite akamaro mu buzima bw’abantu. Bibarinda indwara, bikanafasha izindi ntungamubiri gukora neza akazi kazo.

Mu gihe hari abatekereza ko inyama ari cyo kiribwa gikomeye, ibihumyo bishobora kuzisimbura. Ibihumyo bigira intungamubiri zinyuranye zaba izubaka umubiri ndetse niziwurinda indwara. Ibihumyo kandi bifasha umubiri w’umuntu kudahura n’indwara ziterwa n’imirire mibi, bikarinda indwara zijyanye no kugira amaraso make, bigatuma igifu n’amara bikora neza, bikanafasha ubiriye kwituma neza. Binongerera umubiri ubudahangarwa (ubushobozi bwo kwirwanaho). Mu kandi kamaro ni uko birinda indwara ziterwa no kugira ibinure byinshi mu miyoboro y’amaraso, bigatuma amaraso akura neza kandi agakomera. Ibihumyo bituma ubiriye agira umubiri utoshye kandi ukomeye, bikanafasha izindi ntungamubiri gukora neza akazi kazo.

Mu Rwanda hafunguwe ikigo gihinga ubwoko bwihariye bw’ibihumyo mu Karere ka Afrika y'i Burasirazuba

Ibihumyo bibamo amoko aribwa agera kuri 19. Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo 2016, mu Karere ka Musanze hafunguwe ku mugaragaro ikigo kirimo imirima ihingirwamo ibihumyo  bita ’Champignons de Paris’(agaricus bisporus, izina scientifique ryabyo). Iki kigo cyuzuye gitwaye amafaranga asaga miliyoni y’amadorali ya Amerika (asaga 800.000.000 FRW).  Cyubatswe na Kigali Farms isanzwe ihinga ibihumyo ku nkunga yahawe n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cy'iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Munsi y’ubutayu bwa Sahara, ubu bwoko bw’ibihumyo buhingwa muri Afurika y’Epfo na Namibia gusa, u Rwanda rukaba rubaye ikindi gihugu bihingirwamo. Ni ibihumyo bifite umwihariko ubigereranyije n’ibihumyo dusanzwe tubona. Nibyo ahanini bitekerwa mu mahoteli akomeye mu Rwanda nka Marriot, Serena Hotel n’izindi. Mu gihe ikiro cy’ibihumyo gisanzwe kigurwa kuri 2500 FRW, ikiro cya Champignons de Paris cyo kigurwa ku 8.000 FRW.

Iki kigo cy’i Musanze cyafunguwe ku mugaragaro, gikorwamo n’abakozi 30,  mu cyumweru kimwe, kibasha kweza toni 6 z’ibihumyo. Laurent Demuynck umuyobozi wa Kigali Farms yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu ihingwa ry'ibi bihumyo, ubundi u Rwanda rukaba rwatangira kubigemura mu bihugu bindi byo muri Afurika yaba  mu Karere duherereyemo n'ibindi bitabihinga.

Mu mafoto, ihere ijisho inzira binyuramo kuva ibi bihumyo bihinzwe kugeza bisaruwe

Laurent asobanura ibyerekeye ibihumyo

Laurent asobanura ibyerekeye ibihumyo

Laurent Demuynck, umuyobozi wa Kigali Farms akaba ari na we wayishinze muri 2010

Ibiganogani bikorwamo ifumbire

Ibisigazwa byo ku ngano bikorwamo ifumbire ivanze n'ituruka ku nkoko

Sam ,Kigali farms

Sam Niyomugabo, umwe mu bakozi ba Kigali Farms asobanura ko ikirere cya Musanze aricyo cyiza ku buhinzi by'ibihumyo nk'ibi

Barerekwa ahatungayirizwa ifumbire

Barerekwa ahatunganyirizwa ifumbire, mbere yo kujyanwa mu mirima yabugenewe

Ahatashywe ku mugaragaro

Batashye ku mugaragaro ahahingirwa ibihumyo

Iki kigo cyatashywe nicyo cyonyine mu karere ka Afurika y'iburasirazuba gihinga mwene ubu bwoko bw'ibihumyo

Hubatswe ku nkunga ya USAID

Hubatswe ku nkunga y'Abanyamerika

Laurent asobanurira abari aho

Laurent asobanura ko kugira ngo ibihumyo bimere bikorerwa mu byumba 8

Mbere yo kwinjira mubanza gukoza ibirenge mu mazi arimo umuti utuma nta ndwara zanduza ibihumyo zinjizwa mu byumba bihingirwamo

Bakoza ibirenge mu muti

Mbere yo kwinjira mubanza gukoza ibirenge mu mazi arimo umuti utuma nta ndwara zanduza ibihumyo zinjizwa mu byumba bihingirwamo

Umuti uba uri imbere ya buri cyumba

Imbere ya buri cyumba , uyu muti uba uhateretse

Aho ifumbire ibanza gutunganyirizwa

Icyumba cya mbere gitunganyirizwamo ifumbire y'ibisigazwa byo ku ngano ivanze n'ikomoka ku nkoko

Ifumbire bahingamo ibihumyo

Icyumba cya mbere gishyirwamo ifumbire

Aha iyi fumbire ihamara iminsi nibura 3

Ni hafi neza y'ibirunga

Guhinga ibi bihumyo, bisaba ikirere gikonja. Iyo uhagaze ahari iyi mirima uba witegeye neza ibirunga

Ikigega kibikwamo amazi

Amazi nayo arakenerwa cyane. Iki  ni ikigega kibikwamo amazi

Amazi kibika

Gifite ubushobozi bwo kubika angana na metre cube 100

Amazi yifashishwa

Akifashishwa mu gupima ubukonje mu ifumbire

Ubukonje bwo mu ifumbire buhora bupimwa, ikigero gikenewe cyazamuka bakabugabanya, cyagabanuka bakabwongera

Ifumbire itunganywa

Iyo bigeze kuri iyi ntambwe, batangira guteganya umwanya ibihumyo bizamereraho

Meyer

Merville Meyer, inzobere mu buhinzi bw'ibihumyo. Aha arasobanura ko kugira ngo bimere, bitwara ibyumweru nibura 5

Meyer asobanura uko ibihumyo bimera

Aha ingemwe zikurwa muri Afurika y'epfo ziba zamaze kuvangwa n'ifumbire

Ubukonje

Buri cyiciro ubukonje bukomeza gukurikiranirwa hafi

Ubukonje burapimwa

Ubukonje bwo mu cyumba nabwo buba bupimwa

Bigera aho bigira impumuro nziza

Iyo biri hafi kumera, imvange y'ifumbire n'ingemwe biba bifite impumuro nziza

Ibihumyo bimaze kumera

Mu cyumba cya 8, aho biba bigeze ku rwego rwo kumera

Ibihumyo bimaze kumera

Ibihumyo bimaze kumera

Ibihumyo bimaze kumera

Ibihumyo bimaze kumera

 Hari aho usanga bicucitse gutya

Champignons de Paris

Ng'iyi 'Champignon de Paris' iyo imaze kumera

Aho bibikwa

uko bibikwa

Aho bipfunyikwa hagaragaza neza ko bikorerwa mu Rwanda

Uko bibikwa

Aho bibikwa haba hakonje cyane

Aho bibikwa  mbere yo kujyanwa ku isoko, ubukonje buba buri hagati ya Degre celicius 2-4

Uko bipfunyikwa

PHOTO:RENZAHO Christophe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...