Venae Excell umunyarwenyakazi akaba n'umunyamideli w'uburanga umaze kwamamara ku izina rya 'Pretty Vee' niwe mukunzi mushya w'umuraperi kabuhariwe Rick Ross wigeze kukanyuzaho na Hamisa Mobetto wo muri Tanzania.
Urukundo rwa Pretty Vee na Rick Ross rwatangiye kuvugwa cyane nyuma yaho aba bombi bitabiriye ibirori bya BET Awards 2022 bari kumwe.
Pretty Vee niwe mukunzi mushya wa Rick Ross uherutse gutandukana na Hamisa Mobetto
Nyuma yaho amafoto yabo bishimanye yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bizamura amarangamutima ya benshi bavugaga ko aba bombi baguye mu nyajya y'urukundo.
Ibi byaje kwemezwa na Pretty Vee ubwe witangarije ko akundana na Rick Ross anavuga ko umubano wabo umaze igihe.
Pretty Vee yahishuye ko umubano we na Rick Ross umaze igihe
Pretty Vee w'imyaka 29 yamenyekanye kuva mu 2016 ubwo yatangiraga gukora mu kiganiro cy'urwenya cyitwa 'Wild n Out' cya Nick Cannon kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya MTV.
Pretty Vee kandi anazwho kuba yaramamaje imyenda ya siporo y'uruganda rwa Puma ndetse akaba anamamaza ibinyobwa bya Belaire.
Mu mafoto akurikira ihere ijisho uburanga bwa Pretty Vee wigaruriye umutima wa Rick Ross w'imyaka 46 umurusha imyaka 19:

Pretty Vee umunyarwenyakazi w'ikimero afite imyaka 29 y'amavuko
Pretty Vee yatangiye kumenyekana mu 2016 mu kiganiro 'Wild n Out' kinyura kuri MTV.
Pretty Vee yamamaza ibinyobwa bya Belaire.
Uretse kuba Pretty Vee ari umunyarwenya anamurika imideli.
Pretty Vee akurikirwa n'abantu miliyoni 6 kuri Instagram.

Pretty Vee azwiho kwamamaza ibikoresho by'ubwiza.
Pretty Vee ni umwe mubanyarwenyakazi bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imyambarire ye itangaza benshi.
Umunyarwenyakazi Pretty Vee niwe mukunzi mushya wa Rick Ross.