Mu ijoro ryakeye tariki ya 26 Mata 2013, Dr Jose Chameleone afatanyije n'abahanzi bakomeye muri East Africa nka Masamba, Professor Jay, Mr Nice....baraye bataramiye abakunzi ba muzika bari bateraniye kuri stade yitwa Kyadondo mu mujyi wa Kampala.
Muri iki gitaramo, Chameleone yerekanye ubuhanga budasanzwe mu muziki wa Live. Iki gitaramo Chameleone yise Badilisha Concert, yari amaze igihe kirekire agitegura. Byagaragaraga ko ibintu byose byari ku murongo kuva igitaramo cyatangira kugeza kirangiye. Abahanzi batumiwe na Chameleone bari bicaye mu myanya y'icyubahiro imbere ya stage, bari bahawe ibyo kunywa, bicaye ahantu hameze neza n'umutekano wabo urinzwe.
Masamba na Gakondo Group baririmbye zimwe mu ndirimbo nyarwanda zakunzwe harimo iza Masamba na Samputu waje kuhagaragara mu buryo butunguranye.
Chameleone yasesekaye kuri stage yambaye nk'abantu bagiye mu kwezi. Byatunguye benshi bari bategereje uko uyu muhanzi aza kugera imbere yabo ameze dore ko yari amaze iminsi avuga ko azakora amateka kuri uyu munsi.

Chameleone yasesekaye kuri stage yambaye nk'abantu bajya mu kwezi

Uyu muhanzi yakoze ibitangaza mu ijoro ryakeye


Chameleone yagaragaje ko ari umwami w'umuziki muri Afurika y'Uburasirazuba


Bamwe mu bafashaga Chameleone kuri stage

Aba bari bati, "Ukoze amateka muri Afurika"


Chameleone n'umuhungu we bafata agafoto k'urwibutso

Bobi Wine na we yari ahari n'ubwo atavuga rumwe na Chameleone

Jean Paul Samputu na Masamba Intore nabo bari bahari

Chameleone muri Badilisha

Uyu muhanzi yaririmbaga bazengurukana ibendera rya Uganda kuri stage

Ibyishimo mu bafana

Daniella ,umugore wa Chameleone yari yaje gushyigikira umugabo we

Nguwo Daniella wambaye amaherena maremare



Chameleone yari yariteguye neza iki gitaramo cye

Intore Masamba


Ibendera ry'u Rwanda ryari ryazamuwe

Samputu Jean Paul asuhuza imbaga y'abafana bari bateraniye Kyadondo

Masamba na we yabasuhuje



Masamba na Samputu bakirwa na Chameleone kuri stage

Chameleone yabafashije kubyina Nyaruguru

Chameleone yaririmbye umwana we amucurangira gitari
AMAFOTO: Leone Island
Munyengabe Murungi Sabin.